Akuzuye umutima wa Tidjara Kabendera watandukanye na RBA yari amazemo imyaka 18

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakurukazi Tidjara Kabendera, yamaze gutandukana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), nyuma y’imyaka 18 yari amaze ari umukozi wacyo, ashimira abakunze ibiganiro yakoraga n’abo bakoranye bose.

Tidjara Kabendera uri mu banyamakuru bakunzwe mu biganiro bitandukanye yakoragamo kuri Radio Rwanda, yatandukanye na kiriya kigo nyuma yo gusezera.

Mu butumwa burebure uyu mugore yanditse kuri Instagram, yashimye Imana yamuhaye amahirwe yo gukorera kiriya gitangazamakuru, ashimira ubuyobozi bwacyo n’abo bakoranye Bose.

Ati: “Hari ku itariki 10 Gicurasi imyaka hafi 18 ishize ubwo ijwi ryanjye ryumvikanaga bwa mbere kuri Radio Rwanda! Byari nk’inzozi zibaye impamo kuri jye kuko nari narabyifuje Imana irabikora mbigeraho. Mu by’ukuri sinabyishoboje kuko nta bundi buhanga usibye Impuhwe z’Imana! Ndashima cyane Imana yabikoze!”

“Hari benshi twahuriye muri iki kigo iyo myaka yose, babaye inshuti, abavandimwe, abajama mbese ni Umuryango mugari nungutse kandi nabyo ndabishimira Imana! Hari abo twahuriye mu cyo twita Show Biz, bose bari mu bafashije akazi nkora gukuza izina ryanjye!”

Tidjara akomeje ashimira abakunda ibiganiro yakoraga, ati: “Abakunzi mfite ndabizi ko ari benshi nta gushidikanya, mwese twabanye mu biganiro bitandukanye. Mwakomeje kungaragariza ko byose mwabikunze ubutitsa! Ese ubu imyaka maze munyumva ntiyaba ihagije ra?ubu sinayamanika?”

Yashimiye ubuyobozi bwa RBA yakoragaho, by’umwihariko ashimira nyakwigendera Victoria Nganyira wamwakiriye mu kazi. Yashimiye abandi bakoranye barimo Marcel Rutagarama, Jean Lambert Gatare, Fidel Kajugiro Sebarinda, Christine Uwizeye n’abandi benshi.

RBA yemeje ko yatandukanye na Tidjara mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo imushimira.

Yagize iti: “Turashimira Tijara Kabendera usoje imirimo ye muri RBA uyu munsi. Mu myaka 18 yakoranye ubwitange n’ubushishozi.Tumwifurije ishya n’ihirwe.”

Tidjara Kabendera yize amashuri abanza ku bigo bibiri ari byo EPA na Kivugiza, ayisumbuye ayakomereza kuri CIESKA aho yavuye ajya kwiga Ishami ry’Uburezi muri Tanzania.

Yarangije amashuri yisumbuye afite amanota meza ariko yanga kujya kuminuza mu byerekeye uburezi ahubwo yinjira mu ishuri rya East African Training Institute [yafatwaga nk’agashami ka Kaminuza ya Dar es Salaam].

Umwuga yatangiye kuwihuguramo anabishyira mu bikorwa mu mwaka wa 2002, yahereye kuri Radio5 yakoreraga i Arusha ahava ajya kuri Radio Rwanda nabwo kwihugura.

Radio Rwanda se Shinani Kabendera yakoreye yatangiye kuyumvikanaho mu mwaka wa 2003 ubwo yimenyerezaga umwuga avuye muri Tanzania, ahabwa akazi nk’umunyamakuru uhoraho mu mwaka wa 2004.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Akuzuye umutima wa Tidjara Kabendera watandukanye na RBA yari amazemo imyaka 18
    Ni byiza.Ariko se yimukiyehe?Ni pension?Agiye mu kandi kazi se?

  2. Akuzuye umutima wa Tidjara Kabendera watandukanye na RBA yari amazemo imyaka 18
    Ni byiza.Ariko se yimukiyehe?Ni pension?Agiye mu kandi kazi se?

  3. Akuzuye umutima wa Tidjara Kabendera watandukanye na RBA yari amazemo imyaka 18
    Tidjara we, tubabarire uduhe numero yawe tukwihere impano, kuko njye ndibuka inama wampaye kandi zaranyubatse, none ubu ndi ndifuza kuguha impano. 0788529219

  4. Akuzuye umutima wa Tidjara Kabendera watandukanye na RBA yari amazemo imyaka 18
    Tidjara we, tubabarire uduhe numero yawe tukwihere impano, kuko njye ndibuka inama wampaye kandi zaranyubatse, none ubu ndi ndifuza kuguha impano. 0788529219

  5. Akuzuye umutima wa Tidjara Kabendera watandukanye na RBA yari amazemo imyaka 18
    Tijara kabendera namkumbuka Sana ktk shughuli au vipindi cya jifunze kiswahili.na Mambo ya show biz.ila Sana nilimpenda wakati tulipokutania KIA ama uwanja wandege kanombe kumpoke Alfa Rwirangira baada ya kushinda Tusker project .watangazaji walivuta miguu yao lakini alikuwa mstari wa mbele kabisa kufurahia ushindi huo.Hivyo inaonyesha anapenda mafanikio ya wengine.Hivyo ningependa kujua dada yeti Tijara chamno ni kipi umebadirisha kazi au kunamkono wa mtu

    1. Akuzuye umutima wa Tidjara Kabendera watandukanye na RBA yari amazemo imyaka 18
      Nikweri kama kuna mukono wa mtu tutajua lakini sitamusahau namupenda sana!

    2. Akuzuye umutima wa Tidjara Kabendera watandukanye na RBA yari amazemo imyaka 18
      Nikweri kama kuna mukono wa mtu tutajua lakini sitamusahau namupenda sana!

  6. Akuzuye umutima wa Tidjara Kabendera watandukanye na RBA yari amazemo imyaka 18
    Tijara kabendera namkumbuka Sana ktk shughuli au vipindi cya jifunze kiswahili.na Mambo ya show biz.ila Sana nilimpenda wakati tulipokutania KIA ama uwanja wandege kanombe kumpoke Alfa Rwirangira baada ya kushinda Tusker project .watangazaji walivuta miguu yao lakini alikuwa mstari wa mbele kabisa kufurahia ushindi huo.Hivyo inaonyesha anapenda mafanikio ya wengine.Hivyo ningependa kujua dada yeti Tijara chamno ni kipi umebadirisha kazi au kunamkono wa mtu

  7. Akuzuye umutima wa Tidjara Kabendera watandukanye na RBA yari amazemo imyaka 18
    Aha! Biratangaje kwiyubikira imbehe umaze imyaka 18uriraho hari impamvu yatumye abikora

  8. Akuzuye umutima wa Tidjara Kabendera watandukanye na RBA yari amazemo imyaka 18
    Aha! Biratangaje kwiyubikira imbehe umaze imyaka 18uriraho hari impamvu yatumye abikora

  9. Akuzuye umutima wa Tidjara Kabendera watandukanye na RBA yari amazemo imyaka 18
    Imana irahirengeye, izamugirire neza

  10. Akuzuye umutima wa Tidjara Kabendera watandukanye na RBA yari amazemo imyaka 18
    Imana irahirengeye, izamugirire neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *