ADEPR yashenye urwego rw’itorero rw’akarere, ishyiraho indembo nshya

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi bw’Itorero rya ADEPR mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, bwashenye Inzego z’itorero ry’akarere n’indembo zari zisanzweho, bushyiraho indembo nshyashya.

Ni nyuma y’uko ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwashyiragaho Komite y’inzibacyuho ya RGB ku wa 08 Ukwakira; rwayisabye “kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere n’inzego z’imirimo ndetse n’imikorere n’imikoranire muri ADEPR.”

Umuyobozi wa ADEPR mu Rwanda, Pasteur Ndayizeye Isaie, yasobanuye ko bafashe kiriya cyemezo nyuma y’ibyavuye “mu bugenzuzi bwakozwe [na Komite y’inzibacyuho ya ADEPR] ku mikorere n’imiyoborere by’itorero, igasanga urwego rw’akarere n’ururembo rusanzweho bifite inshingano zisa kandi imikorere yazo idafasha itorero kugera ku nshingano ahubwo bikaba umutwaro ku itorero.”

Pasteur Ndayizeye yakomeje asobanura ko indembo zivuguruye zizahurizwamo inshingano zari zisanzwe muri ziriya nzego zombi zakuweho.

Mu ndembo nshya zashyizweho harimo:

1. Urwa Kigali rugizwe n’icyahoze ari itorero ry’akarere ka Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo; rukagira ikicaro kuri ADEPR Paruwase ya Nyarugenge.

2. Ururembo rwa Gicumbi rwo rugizwe n’icyahoze ari itorero ry’akarere Gicumbi na Rulindo; rukagira ikicaro kuri ADEPR Paruwase ya Byumba.

3. Ururembo rwa Muhoza rugizwe n’icyahoze ari itorero ry’akarere Musanze, Burera na Gakenke; rukagira ikicaro kuri ADEPR Paruwase ya Muhoza.

4. Ururembo rwa Gihundwe rugizwe n’icyahoze ari itorero ry’akarere Nyamasheke, Karongi na Rusizi; rukagira ikicaro kuri ADEPR Paruwase ya Gihundwe.

5. Ururembo rwa Huye rugizwe n’icyahoze ari itorero ry’akarere Huye, Nyamagabe, Nyaruguru na Gisagara; rukagira ikicaro kuri ADEPR Paruwase ya Taba.

5. Ururembo rwa Rubavu rugizwe n’icyahoze ari itorero ry’akarere ka Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Nyabihu; rukagira ikicaro kuri ADEPR Paruwase ya Gisenyi.

6. Ururembo rwa Ngoma rugizwe n’icyahoze ari itorero ry’akarere ka Rwamagana, Ngoma, Kirehe na Bugesera; rukagira ikicaro kuri ADEPR Paruwase ya Kibungo.

7. Ururembo rwa Nyagatare rugizwe n’icyahoze ari itorero ry’akarere ka Nyagatare, Gatsibo na Kayonza; rukagira ikicaro kuri ADEPR Paruwase ya Nyagatare.

8. Ururembo rwa Nyabisindu rwo rugizwe n’icyahoze ari itorero ry’akarere ka Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza; rukagira ikicaro kuri ADEPR Paruwase ya Nyabisindu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. ADEPR yashenye urwego rw’itorero rw’akarere, ishyiraho indembo nshya
    NAMAPARUWASE.MUYACENCURE.ABACANCUROBARIMONIBENSHI.BATITAKUBUGINGO.NITERAMBEREBYABA.KIRISTO

  2. ADEPR yashenye urwego rw’itorero rw’akarere, ishyiraho indembo nshya
    NAMAPARUWASE.MUYACENCURE.ABACANCUROBARIMONIBENSHI.BATITAKUBUGINGO.NITERAMBEREBYABA.KIRISTO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *