Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo

Sangiza iyi nkuru

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bamenye Muhamudu Mosi mu kipe y’igihugu ‘Amavubi’ no mu makipe atandukanye, bashenguwe n’ubuzima bubi asigaye abayemo nyuma y’ifoto ye yagiye ahagaragara.

Mosi uretse kuba yaragize ibihe byiza mu kipe y’igihugu’Amavubi’, yananyuze mu makipe arimo ayo muri Uganda nka Mityana FC, Express FC, Victors FC, na Villa Sports Club; cyo kimwe na APR FC, AS Kigali na Kiyovu Sports ya hano mu Rwanda.

Ni umwe mu banyezamu bashimishije cyane abakunzi ba ruhago nyarwanda mu myaka yo hambere bitewe n’udushya, amafiyeri no gusetsa abafana byamuranze mu gihe yamaze akina mu Rwanda.

Muhamudu Mosi yibukirwa cyane mu mukino wahuje Amavubi y’u Rwanda n’Imisambi ya Uganda, wabereye i Nambole Tariki ya 6 Kanama 2003 urangira Amavubi atsinze igitego cya Jimmy Gatete cyayafunguriye inzira yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika muri Tunisia.

Mu mukino wa Uganda n’Amavubi Muhamudu Mosi yaketsweho gukoresha ibirozi, ibyo bituma umukino uhagarikwa inshuro 2 mu gihe cy’iminota 25 mu gice cya mbere, ndetse uza no kubamo imirwano ikomeye.

Ifoto ya Muhamudu Mosi yarashaririwe n’ubuzima yatangiye gusakara ku mbuga nkoranyambaga ejo ku wa Kabiri, n’ubwo atari bwo bwa mbere byari bivuzwe ko abayeho nabi.

Nko muri 2016 havuzwe inkuru y’uko Muhamud Mosi aba mu nzu itamunyuze akodesherezwa na nyina, nta telefoni agira, nta faranga rirangwa kuri konti ye, arya bimugoye kubera kutagira akazi.

Icyo gihe yavugaga ko aba mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro yishyura nibura ibihumbi 30Frw ku kwezi kandi ayo mafaranga n’andi amutunga akaba ari ayo yohererezwaga n’Umubyeyi we wamugeneraga nibura amadorali 100 buri kwezi, akifuza ko aramutse ahawe akazi ko kuba umutoza w’abanyezamu mu ikipe y’igihugu Amavubi, ubuzima bwakongera bukagaruka nawe akabaho neza cyane ko icyo gihe yavugaga ko atunze umugore n’abana batanu.

Nyuma y’igihe nta wuzi aho uyu mugabo abarizwa, ku mbuga nkoranyambaga hongeye kugaragara ifoto y’ubuzima bushaririye abayeho, aho atunzwe no kudoda inkweto ku muhanda.

Ni ifoto yazamuye imbamutima z’abakoresha urubuga rwa Twitter. Amakuru avuga ko Muhamudu Mosi asigaye aba mu gihugu cya Ethiopia aho yasanze umuryango we, andi akavuga ko yaba aba kuri 40 i Nyamirambo.

Umunyamakuru Yago avuga kuri iriya foto yagize ati: “Isi ni gatebe gatoki koko! Uyu ni Muhamudu Mosi, yafatiye ikipe y’igihugu amavubi ariko ubuzima abayemo nawe ushobora kubwibwira urebye ifoto. Nkubu Ferwafa n’izindi nzego zifite aho zigurira na sports mwagize aka jeste mumukorera Koko?”

Uwiyita Mwene Biden we asa n’uwumiwe yagize ati: “Amavubi Legend Muhamud Mosi! Ubu nta musanzu yatanga tukajya muri CAN? Birababje kuba Legend nk’uyu asigaye adoda inkweto, Twarangiza tuti nta Legends bahari…!”

Bamporiki Jean Pierre yagize ati: “Niba umuntu wanyuze mu ikipe y’igihugu asigaye ari uyu ubundi Amavubi avuka yazatsinda gute koko? Ahasigaye ngo aradushakira ibikombe..Kuba Champion ni ukuzajya tubyumva mu ndirimbo.”

Fidele Nsanzabaganwa we yagize ati: “Cyakora niba hari ubufasha bwatangwa buri wese uko abishoboye ariko icyihuturwa ni ukumugarura Kigali akava Ethiopia.”

Soma Izindi Nkuru

26 Responses

  1. Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo
    Niba yarakoreshaga amarozi ibyo ntibyantangaza bene abo niko basoza ubwo Satan yisubije ibye nyine.

  2. Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo
    Niba yarakoreshaga amarozi ibyo ntibyantangaza bene abo niko basoza ubwo Satan yisubije ibye nyine.

  3. Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo
    Murasetsa cyaneeee!!!!Ayo
    yakoreraga kiki atizigamiye?Icyakora niba yari umukorerabushake,ferwafa n’a l’ETA nibamwiture

  4. Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo
    Murasetsa cyaneeee!!!!Ayo
    yakoreraga kiki atizigamiye?Icyakora niba yari umukorerabushake,ferwafa n’a l’ETA nibamwiture

  5. Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo
    mbanje kubashimira kuba mwashyize ahagaragara ubuzima bwa mose nge nkiri umwana ndamwibuka yari umuzamu wumuhanga cyane nakundaga .gusa birambabaje pe kubona uwumumaro nkuyu ntawatekerezako abayeho atya ntaterambere kurejo hazaza ha ruhago yacu , ababibamo ababikoramo babaye banyamwigendaho . gusa byose biba bibabaje.

  6. Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo
    mbanje kubashimira kuba mwashyize ahagaragara ubuzima bwa mose nge nkiri umwana ndamwibuka yari umuzamu wumuhanga cyane nakundaga .gusa birambabaje pe kubona uwumumaro nkuyu ntawatekerezako abayeho atya ntaterambere kurejo hazaza ha ruhago yacu , ababibamo ababikoramo babaye banyamwigendaho . gusa byose biba bibabaje.

  7. Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo
    mu rwanda turi ibigoryi kubona umuntu nkuwo ariko ntagitekerezo cyo kumufasha twagira birababaje pe reta nirebe uko ibigenza

  8. Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo
    mu rwanda turi ibigoryi kubona umuntu nkuwo ariko ntagitekerezo cyo kumufasha twagira birababaje pe reta nirebe uko ibigenza

  9. Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo
    mu rwanda turi ibigoryi kubona umuntu nkuwo ariko ntagitekerezo cyo kumufasha twagira birababaje pe reta nirebe uko ibigenza

  10. Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo
    mu rwanda turi ibigoryi kubona umuntu nkuwo ariko ntagitekerezo cyo kumufasha twagira birababaje pe reta nirebe uko ibigenza

  11. Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo
    mu rwanda turi ibigoryi kubona umuntu nkuwo ariko ntagitekerezo cyo kumufasha twagira birababaje pe reta nirebe uko ibigenza

  12. Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo
    mu rwanda turi ibigoryi kubona umuntu nkuwo ariko ntagitekerezo cyo kumufasha twagira birababaje pe reta nirebe uko ibigenza

  13. Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo
    Muzadushakire na Muhima Muyambo wafatiraga Rayon Sport ntiduherutse amakuru ye.

  14. Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo
    Muzadushakire na Muhima Muyambo wafatiraga Rayon Sport ntiduherutse amakuru ye.

  15. Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo
    Muzadushakire na Muhima Muyambo wafatiraga Rayon Sport ntiduherutse amakuru ye.

  16. Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo
    Muzadushakire na Muhima Muyambo wafatiraga Rayon Sport ntiduherutse amakuru ye.

  17. Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo
    Ese aho yaminiye hose yakiniraga ubuntu ku buryo yabuze n’ubwubaka inzu koko? yakabaye afite iyo atuyemo n’iyo akodesha imutunze. Abakinnyi bose bisubireho kabisa bajye bizigamira.

  18. Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo
    Ese aho yaminiye hose yakiniraga ubuntu ku buryo yabuze n’ubwubaka inzu koko? yakabaye afite iyo atuyemo n’iyo akodesha imutunze. Abakinnyi bose bisubireho kabisa bajye bizigamira.

  19. Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo
    Rwose nose ferwafa irebe icyo yamufasha kuko yitangiye ikipe rwose bihagije ahasigaye nawe nibamutekerezeho

    1. Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo
      Nonese murwanda ayiwe yayamariraga mundaya no mutubali na Uganda yagiyevbuaruko ntaburozi yahiraga hibwe niwe baroze inyatsi kuki atibukaga kuzigama kd yarahembwaga meshi

    2. Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo
      Nonese murwanda ayiwe yayamariraga mundaya no mutubali na Uganda yagiyevbuaruko ntaburozi yahiraga hibwe niwe baroze inyatsi kuki atibukaga kuzigama kd yarahembwaga meshi

  20. Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo
    Rwose nose ferwafa irebe icyo yamufasha kuko yitangiye ikipe rwose bihagije ahasigaye nawe nibamutekerezeho

  21. Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo
    Kumufasha ni ukumuvuza cg kumusengera kuko yarasaze

  22. Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo
    Kumufasha ni ukumuvuza cg kumusengera kuko yarasaze

  23. Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo
    Kumufasha ni ukumuvuza cg kumusengera kuko yarasaze

  24. Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo
    Kumufasha ni ukumuvuza cg kumusengera kuko yarasaze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *