Abantu 14 ni bo byamaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu gice cy’ikiyaga cya Albert kiri mu karere ka Buliisa ho muri Uganda, abatari bake baburirwa irengero.
Uwitwa Jakisa wari utwaye buriya bwato, avuga ko bwari butwaye abantu 57, ubwo bwakoreraga impanuka hafi y’icyambu cya Songa-Lendu ku wa Kabiri w’iki cyumweru.
Abari baburimo bari berekeje mu isoko ry’ahitwa Panyimur ryo mu karere ka Pakwach.
Amakuru avuga ko impanuka ya buriya bwato yatewe n’umuyaga wanurushije imbaraga bikarangira moteri zabwo zizimye, mu gihe inzego zishinzwe umutekano zo zisanisha iriya mpanuka no kuba ubwato bwari butwaye imizigo myinshi.
Mu ijoro ryakeye habonetse imirambo itandatu y’abaguye muri iriya mpamuka, yiyongera kunyindi umunani yabonetse ku wa Kabiri.
Abantu 21 ni bo barokotse iriya mpanuka nyuma yo gutabarwa n’abarobyi.


