Desiré Mbonabucya wahoze ari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu’ Amavubi’, asobanura ko hari ubwo we na bagenzi be bakinanye mu kipe y’Igihugu bashatse gufasha Muhamudu Mosi kugaruka mu Rwanda bikananirana, bamwoherereza amafaranga akayarya mu minsi itarenze ibiri.
Kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga ni bwo hatangiye gusakara amashusho n’amafoto ya Muhamudu Mosi uzwi nka “Bébé Matungulu” wahoze ari umuzamu w’Amavubi, agaragaza ubuzima bushaririye abayeho mu gihugu cya Ethiopia.
Ni amafoto yakuruye imbamutima z’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, bibaza ukuntu umuntu nka Muhamudu waharaniye ishema ry’u Rwanda yaba abayeho mu buzima nka buriya, bakibaza niba nta kuntu yafashwa akazanzamuka.
Inkuru y’ubuzima bw’uriya mugabo w’imyaka 43 y’amavuko yanageze mu bahoze bakinira ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, bajya inama y’uko baremeye mugenzi wabo.
Uwahoze ari Kapiteni w’Amavubi, Desiré Mbonabucya, yasobanuriye abo bakinanye mu kipe y’igihugu ko hari ubwo bagerageje gufasha Muhamudu Mosi kugaruka mu Rwanda, gusa bikarangira abyanze.
Mu butumwa yasangije bagenzi be yagize ati: “Twashatse kumufasha, noneho twaje no guhamagara ambasade [y’u Rwanda muri Ethiopia] ni njye wihamagariye muri Ambasade barabwira bati ‘Bébé niba ari Umunyarwanda azaze muri Ambasade tuzamuha laissez-passé noneho asubire mu Rwanda aho ashobora kubona abantu bashobora kumufasha byoroshye.”
Muhamudu Mosi aho kubwira Ambasade ko ari Umunyarwanda, ngo yahisemo kuvuga ko ari Umukongomani.
Mbonabucya yasobanuye ko Matunguru asanzwe afite umuryango mu gihugu cya Australia ahasanzwe haba umubyeyi we n’uwahoze ari umugore we banafitanye abana babiri, gusa akaba yaravuye mu Rwanda ajya muri Ethiopia ahasanze undi mugore wamutaye akigira kuba mu nkambi nk’impunzi.
Akomeza avuga ko bashatse uburyo bamufashamo gutaha babifashijwemo na ambasade y’u Rwanda i Addis Ababa, ariko akabyanga.
Muri uko kumufasha ngo hari amafaranga ari hagati y’ama-Euro 700 na 800 abakiniye Amavubi bari bamuteranyirije, babonye ibyo kugaruka mu Rwanda byanze barayamwoherereza byibura ngo amufashe kwiteza imbere, gusa ayarya mu gihe cy’umunsi umwe.
Ati: “Twasanze amafaranga twari tumaze kubona nta kintu twayamarisha kuko n’ubundi abantu bari bayatanze baravuze bati n’ubundi niba afite ibyo bibazo, hari ukuntu wenda atekereza kwigira muri Australia kuko umuryango we ni ho uri na mama we ni ho ari, akaba adashaka kuba yagaruka inyuma.”
Yunzemo ati: “Twashatse amafaranga turayohereza, bwa mbere yabonye nk’ama-Euro 200 ubundi tuza kumwoherereza ama-Euro hafi 600, urumva yose hamwe ayo yabonye ni nk’ama-Euro magana arindwi na mirongo cyangwa 800.”
Desiré Mbonabucya yakomeje avuga ko kuba barafashije uriya mugabo bidasobanura ko atakongera gufashwa, gusa hakaba hakenewe umuntu wo kumukurikirana ngo kuko iyo abonye amafaranga ahita ayarira kuyamara.
Kapite wa kera w’Amavubi yasobanuye ko “Bébé turamuzi tuzi uburyo akunda amafaranga kandi yabaye mugenzi wacu mu kipe y’igihugu ntabwo ari umuntu twatererana, twaramufashije ayo mafaranga twarayatanze… ariko numva byaza guca ku muntu umuzi neza nk’uwo Minga [ukunze kumutabariza], nanavuganye na Ndanda (Ndizeye Aimé Desiré) na we yarambwiye ati Bébé biragoye kugira ngo tumufashe, kereka hariho nk’umuntu umukoreye ikintu kuko Bebe ngo ni umuntu wishyuza cyane ku buryo azi ko ugite amafaranga ashobora no kukwica.”
Yunzemo ati: “Ibyo kuza mu Rwanda yongeye kubyemera twamufasha wenda akabona abantu bamufasha, kuko yabaye umusinzi; ni umuntu wirirwa yinywera ku muhanda, namenye ko yibanira n’abantu bacuruza amakara ibintu nk’ibyo. Ni ibintu bitubahisha nkatwe abasportif, ni na yo mpamvu twemeye kumufasha…”
“Ni ukubyigaho kureba ukuntu abantu bakongera kumufasha, ariko Bebe umuhaye amafaranga kashi mu ntoki ayo twamuhaye yaraye ayamaze, mu minsi ibiri yari yayamaze.”
Mbonabucya asanga hakenewe umuntu wabikira Muhamudu Mosi amafaranga yo kumufasha azahabwa, byibura akajya amuhaho make make.

18 Responses
Muhamudu Mosi ayo twamuhaye mu minsi ibiri yari yayamaze_Desiré Mbonabucya
Nonese Amayeo 700 niba yarasanze afite amadeni yari bumufashe muyihe mishinga.Ubu se abo binjiza angahe kukwezi kuburyo bumvako ayo bamuhaye yamukura mubukene.yayariye ijoro rimwe se afite igifu kingana gite?
Bareke abafite umutima wokumufasha bumufashe
Ndumva bo ibyo nagukoreye bitarenze.
f

Gusa ntiwakigometse ku byo bamuziho byose ariko iyo ufashije umuntu kuko atari agahato gufasha,uwo ufashije na we yagateye intambwe yo kwikura mu buzima bubi arimo kugira ngo nihagira uwifuza kumufasha ubutaha azagire icyo aheraho. Wowe wakwifuza kujya ufasha umuntu buri munsi nkaho uri nyina cg se? Shyira mu gaciro.

Ese nkawe byibuze wagiye ubanza ugakoresha inyura bwenge barakubwira ko umuntu ari umusinzi ikindi bashatse uko aza mu Rwanda ati simbikozwa ndi umucongomani umuntu umeze kuriya uratekereza ayo madeni yarayahawe nande woe uwakubwira ngo umugurize wamuguriza utegereje ko azakwishyura? Nafashwe atahe mu Rwanda cyangwa bavugane numuryango we niba hari uburyo wamwakira ukamwitaho bikorwe

Mwarakoze ibyo mushoboye nibyiza ariko nimugerageze mureke kumufashiriza kumbuga nkoranyambaga mutorumuntu murimwebwe yoherezwe Addis-Abeba amuganirize kugutaha mu Rwanda ndumva ibibazo afite bitamusaba amananiza mugusubira murwamubyaye
Muhamudu Mosi ayo twamuhaye mu minsi ibiri yari yayamaze_Desiré Mbonabucya
Mwarakoze ibyo mushoboye nibyiza ariko nimugerageze mureke kumufashiriza kumbuga nkoranyambaga mutorumuntu murimwebwe yoherezwe Addis-Abeba amuganirize kugutaha mu Rwanda ndumva ibibazo afite bitamusaba amananiza mugusubira murwamubyaye
Muhamudu Mosi ayo twamuhaye mu minsi ibiri yari yayamaze_Desiré Mbonabucya
Nonese Amayeo 700 niba yarasanze afite amadeni yari bumufashe muyihe mishinga.Ubu se abo binjiza angahe kukwezi kuburyo bumvako ayo bamuhaye yamukura mubukene.yayariye ijoro rimwe se afite igifu kingana gite?
Bareke abafite umutima wokumufasha bumufashe
Ndumva bo ibyo nagukoreye bitarenze.
f
Muhamudu Mosi ayo twamuhaye mu minsi ibiri yari yayamaze_Desiré Mbonabucya
Ubuse uwo mbonabucya yabuze iki?ahubwo c ubwo bamufashije iki?700?Wese ayarya mumwaka ra?
Nihitiraga

Naba nawe yigeze kubaho neza kuba wakena birashoboka kuri buriwese,

Ikigaragara cup Mbinabucya yasebeje mugenzi we ni ukuri. Ese ubundi wa mugani ikipe y’igihugu iriteranya yose ikabona amaeuro 700? None c araza gukora iki ko mbona namwe mykennye? None n’utwo duke mumuhaye muduherekeje incyuro. NGO akunda amafaranga, ngo arishyuza cyane, NGO akubinanye cash yakwica. Ari wowe wabyanditse, ari na Mbonabucya, muragakizwa

Asante desire rata wajyaga inama nibabyumve nabi niba yarageze muri ambasade akabahinduka ngo Ni Congolese mwakora iki yabonye abatakira mukamugoboka yabuzwa Niki kongera nibayamwoherereze ayabyinire ,nkuko wabivuze nibashake umuntu ajyeyo amuzane