Uganda: Kiliziya yasabye ko amatora asubikwa imyaka 3, Museveni agakomeza kuyobora

Sangiza iyi nkuru

Inama ihuriweho n’Amatorero yo muri Uganda (UJCC) iyobowe na Musenyeri wa Kampala, Dr Cyprian Kizito Lwanga, yasabye ko amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri kiriya gihugu yasubikwa mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, Perezida Museveni agakomeza kuyobora igihugu muri iyo myaka.

Musenyeri Lwanga yemeje ariya makuru mu kiganiro aheruka kugikurikirana n’itangazamakuru ryo muri Uganda.

Yagize ati: “Mu minsi mike ishize, ubuyobozi bukuru bwa UJCC mbereye ubuyobozi bwaganiriye kuri iki kibazo kibabaje cy’igihe kirekire, bufata umwanzuro w’uko tugomba gusubika amatora ya perezida byibuze imyaka itatu kugira ngo icyorezo cya Covid-19 kigabanuke ndetse hanabeho umwuka uzatuma habaho amatora anyuze mu mucyo no mu bwisanzure.”

Musenyeri Lwanga yavuze ko kiriya gitekerezo inteko ishinga amategeko igomba kukijyaho impaka.

Ubusabe bw’iriya nama Musenyeri wa Kampala yabusamishije no kuba muri Uganda abakandida Perezida batubahiriza amabwiriza yashyizweho bigaha urwaho icyorezo cya COVID-19, ibirenze ibyo abashinzwe umutekano na bo bakaba bakomeje guhutaza abaturage.

Guverinoma ya Uganda ku rundi ruhande binyuze mu muvigizi wayo, Ofwono Opondo, yavuze ko kiriya kifuzo cya Kiliziya cyaje gitinze.

Amabwiriza ya Komisiyo y’Amatora muri Uganda avuga ko nta mukandida wemerewe kurenza abantu 200 mu bikorwa byo kwiyamamaza, gusa abenshi mu bakandida bagiye barenza uriya mubare, bigatuma bashwana na Polisi bya hato na hato.

Kutubahiriza ariya mabwiriza biri mu bitungwa agatoki byatumye icyorezo cya COVID-19 muri Uganda gifata indi ntera, Dore ko muri iki gihugu habarurwa abarenga 32,000 banduye kiriya cyorezo mu gihe abo kimaze guhitana ari 245.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *