Ubuhanga bwafashije umugabo kuryamana n’abagore 121 mu minsi 15 gusa

Sangiza iyi nkuru

Umwami umwe wo mu Bushinwa mu buhanga bw’imibare, yaryamanye n’abagore 121 mu minsi 15 hagendewe uko yari yapanze indangaminsi.

Mu Bushinwa bwa kera, imibare cyari ikintu cy’ingenzi cyane kuva yavumburwa n’abo muri Egiputa, Mezopotamia n’Ubugiriki.

Uyu mwami yari afite abagore bakurikira:

Umwamikazi, inshoreke ze nkuru 3, abagore icyenda, abagore bato 27, abagore b’abacakara 81 kandi buri umwe muri aba yagombaga kubonana n’umwami.

Hagendewe ku mibare, harimo igikubo cya gatatu muri iyi mibare. Ibi ni byo abahanga bakoresheje ku gukora indangaminsi y’uko umwami azajya aryamana n’aba bagore.

Biteye bite?

Umunsi wa mbere wagenerwaga Umwamikazi, uwa kabiri ukagenerwa inshoreke ze nkuru 3, uwa gatatu ukagenerwa abagore icyenda, abagore bato 27, bahabwaga iminsi itatu nyuma abacakara icyenda bakaryamana n’umwami buri joro mu minsi icyenda.

Kugena iminsi 15 gusa ngo umwami abonane n’aba bagore byaterwaga n’uko ari bwo ukwezi kwabaga kwabonetse bityo mu myemerere ngo iki kikaba igihe cyiza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *