Abasirikare ba RDF bari bari muri Sudani y’Epfo na bo boherejwe muri Centrafrique

Sangiza iyi nkuru

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), bwatangaje ko bwakiriye abasirikare b’u Rwanda bari bamaze igihe mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bagiye gutera ingabo mu bitugu bagenzi babo.

Abasirikare 300 ni bo baraye bageze i Bangui muri Repubulika ya Centrafrica baturutse i Juba muri Sudani y’Epfo.

Ubutumwa MINUSCA yaraye ishyize kuri Twitter buvuga ko “Abasirikare 300 b’u Rwanda bo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ku wa 24 Ukuboza bageze muri RCA, gutera ingabo mu bitugu ingabo za MINUSCA mu rwego rwa gahunda ihuriweho yo gucungira umutekano amatora yo muri RCA.”

Ni amatora ateganyijwe ku Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza.

Abasirikare bari mu butumwa muri Sudani y’Epfo boherejwe muri Repubulika ya Centrafrique, nyuma y’iminsi ine u Rwanda rwohereje muri kiriya gihugu abandi basirikare bo kurinda bagenzi babo babarirwa muri 750 bari bahasanzwe, nyuma yo kwibasirwa n’imitwe y’inyeshyamba ishyigikiye uwahoze ari Perezida François BozizĂ©.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, yasobanuye ko uburyo Ingabo za Loni zigira uruhare mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro butandukanye n’ubw’ingabo u Rwanda rwohereje muri kiriya gihugu kuko zo zagiyeyo mu buryo butandukanye.

Yagize ati: “Urugero kuri iki kibazo, dufitanye imikoranire na RCA nkeka ko muzi, kuko byakorewe hano no muri Centrafrique ubwayo. Twatekereje ko tunyuze muri iyi mikoranire no ku busabe bwa Guverinoma ya Centrafrique, amategeko ngenderwaho araza kuba atandukanye. Kandi azadushoboza kurinda no kongera ubushobozi bwo kurinda ingabo zacu zibasiwe n’iyo mitwe yitwaje intwaro no kurinda abaturage.”

Perezida Kagame yavuze ko hari Abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique barinda inkambi z’abaturage bavanywe mu byabo, ndetse ko rimwe na rimwe muri izo nkambi hajya haba ibitero ku buryo bishobora no kugera ku kwibasira abo bapolisi.

Ati: “Rero ingabo twoherejeyo zagiye mu buryo butandukanye, zigamije kureba ko twarwanya igikorwa icyo aricyo cyose kigamije guhungabanya amatora ndetse n’umutwe uwo ariwe wose wakwibasira ingabo zacu. Izi ngabo rero zizahangana n’icyo kibazo.”

Perezida Kagame yunzemo ko mu gihe iyo mitwe yagerageza guhungabanya umutekano, Ingabo z’u Rwanda zoherejwe “kugira ngo zikore akazi zigomba gukora”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *