Umusirikare umwe wa Uganda yishwe, abandi batatu bakomerekera mu mirwano yashyamiranyije UPDF n’amabandi y’inka mu gace ka Kapchorwa. Uretse uyu musirikare, amabandi umunani nayo yahaguye ubwo kuri Noheli yigabye mu cyaro cya Kailong mu Murenge wa Lokopo mu Karere ka Napak. Abaturage babwiye Dail Monitor ko habaye ukurasana kwamaze amasaha ane mu gihe ibirori byabo byadobejwe. Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu ya UPDF, Brig. Gen. Joseph Balikudembe avuga ko aya mabandi yambuwe imbunda eshanu ndetse ko aba bakekwaho kuva mu Karere ka Moroto. Ati ” Bari benshi mu mibare, bagaba igitero ku ngabo zacu. Batangiye baturasa cyane gusa nyuma turabaganza.” Afande Balikudembe yasabye ko habaho ubufatanye mu guhangana n’iki kibazo.


