MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, yahumurije abakoze ibizamini byo kuyobora ibigo by’amashuri bakabitsinda ariko ntibabone akazi bashinja Minisiteri y’Uburezi kubirengagiza, ababwira ko mu gihe cya vuba bazamenyeshwa aho bazoherezwa kuyobora.

Ku wa 10 Ukuboza 2019 ni bwo abasabye imyanya yo kuyobora ibigo by’amashuri bakoze ibizamini, bamwe muri bo baza guhabwa akazi abandi bashyirwa ku rutonde rw’abagomba gutegereza (Waiting list).

Ni urutonde abaruriho bavuga ko rufite manda y’amezi 20 uhereye muri Werurwe uyu mwaka.

Bamwe muri bo babwiye BWIZA ko ikibazo cyavutse cyaturutse ku kuba Minisiteri y’Uburezi hari abayobozi b’agateganyo yashyize mu bigo by’amashuri byari bitabafite, kandi iyo myanya yagahawe abari kuri ruriya rutonde.

Bigirimana Evariste w’i Musanze yabwiye BWIZA ati: “Ikibazo dufite ni uko imyanya twagahawe kandi ihari, REB na MINEDUC banzuye ko iyo myanya bayishyiramo abayobozi b’agateganyo, kandi twebwe turahari turi kuri waiting list kandi bemeje ko waiting list igomba kumara amezi 20 uhereye ku wa 16 Werurwe.”

Bigirimana avuga ko bafite amakuru yizewe bakuye mu kigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) y’uko abari ku rutonde rwo gutegereza birengagijwe, bityo abashyizwe mu myanya bakaba bazayihabwa burundu.

Ati: “Baratwirengagije kandi dufite amakuru twakuye muri REB wenda uwayatanze ntabwo twamuvuga, agaragaza ko waiting bayirengagije kandi ko abo bari gushyiramo by’agateganyo bizarangira begukanye imyanya.”

Nshimiyimana Janvier na we umaze umwaka ategereje akazi nyuma yo gutsinda ikizamini, we avuga ko bagerageje kugeza ikibazo cyabo kuri Minisitiri w’Uburezi, gusa bikarangira badahawe igisubizo kibanyura.

Ati: “Muri MINEDUC twababajije no kuri Twitter ni ho bagerageje gusubiza, ubundi Minisitiri twamwandikiye kuri nimero ye ya Terefoni ariko ntabwo yigeze adusubiza.”

Kuri Twitter Minisiteri y’Uburezi ngo yabasabye kuba bihanganye kuko yariho inoza iby’akazi kabo, gusa bakavuga ko bategereje amaso agahera mu kirere.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine mu butumwa bugufi yandikiye BWIZA, yavuze ko mu kwezi gutaha bariya bakandida bazaba bamaze kumenyeshwa ibigo by’amashuri bagomba kuyobora.

Minisitiri Uwamariya yabwiye umunyamakuru ati: “Ubahumurize ubabwire ko tutarenganya abo dushinzwe kureberera. Babe bihanganye baramenyeshwa vuba aho bazabohereza gukora ku buryo batangirana na January (Mutarama) 2021. Ababishinzwe bari kubitegura.”

Amakuru avuga ko abakoze ibizamini byo kuyobora ibigo by’amashuri bari hagati ya 200 na 300 ari bo bari ku rutonde rw’abatsindiye akazi bategereje kugahabwa.

Soma Izindi Nkuru

26 Responses

  1. MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza
    Nizere ko batasezeye ako bakoraga ngo bagiye kuba ba Headteacher.MINEDUC yonyine niyo Ministere ishyiraho amategeko n’amabwiriza bitewe n’ubuyobozi uriho.Iyi myanya simpamya neza ko izahabwa abo bayitsindiye.

  2. MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza

  3. MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza
    Ni byo rwose nibatange iriya myanya y’ubuyobozi dore ko ibigo bishya bigiye gutangira. Nibakure abantu mu rujijo badepoje kuri iriya myanya y’ubuyobozi. Barambiwe gutegereza kandi bivagabanya akavuyo ka instabilite mu bigo bishya kubera guhinduranya buri kanya. Nibabafashe. Murakoze

  4. MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza
    Ni byo rwose nibatange iriya myanya y’ubuyobozi dore ko ibigo bishya bigiye gutangira. Nibakure abantu mu rujijo badepoje kuri iriya myanya y’ubuyobozi. Barambiwe gutegereza kandi bivagabanya akavuyo ka instabilite mu bigo bishya kubera guhinduranya buri kanya. Nibabafashe. Murakoze

  5. MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza
    Ndashimira minister ikiganiro cyiza yasubije umunyamakuru.gusa byaba byiza umuyobozi wacu muri Education atubwiye umubare w’ abayobozi( Headteacher primary, head teachers secondary, DoS and DoD bakenewe.murakoze ndabashimiye. Nijean Habiyambere G.S Bugumira , Nkombo sector , Rusizi District.

  6. MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza
    Ndashimira minister ikiganiro cyiza yasubije umunyamakuru.gusa byaba byiza umuyobozi wacu muri Education atubwiye umubare w’ abayobozi( Headteacher primary, head teachers secondary, DoS and DoD bakenewe.murakoze ndabashimiye. Nijean Habiyambere G.S Bugumira , Nkombo sector , Rusizi District.

  7. MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza
    Amakuru azira ivumbi weeeee! Ibya MINEDUC ni ibanga ryabo.Twari tuzi ko turuhutse akavuyo ko mu Turere, none Bose ni namwe.Ejo ,ejo,ejo yabo.batumaze amatsiko tukibonereza gucuruza ibitoki n’ imyumbati. Mutubarize Aho bigeze ku batanze dossiers na transcripts. Murakoze.

  8. MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza
    Amakuru azira ivumbi weeeee! Ibya MINEDUC ni ibanga ryabo.Twari tuzi ko turuhutse akavuyo ko mu Turere, none Bose ni namwe.Ejo ,ejo,ejo yabo.batumaze amatsiko tukibonereza gucuruza ibitoki n’ imyumbati. Mutubarize Aho bigeze ku batanze dossiers na transcripts. Murakoze.

  9. MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza
    REB yisubiraraho umunsi ku wundi muri status bavuze ko ntabayobozi bazongera gukora ibizamini bazanjya batorwa hakurijwe uko uwo muntu bamubona, none ngo bakoresheje ibizamini ,bazabikoreshe igihugu cyose rero kuko, ubwo byakozwe hamwe ahandi ntibamenye igihe byakozwe!

    1. MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza
      Ni ababikoze bigikorwa ntabwo bazakora

    2. MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza
      Ni ababikoze bigikorwa ntabwo bazakora

  10. MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza
    REB yisubiraraho umunsi ku wundi muri status bavuze ko ntabayobozi bazongera gukora ibizamini bazanjya batorwa hakurijwe uko uwo muntu bamubona, none ngo bakoresheje ibizamini ,bazabikoreshe igihugu cyose rero kuko, ubwo byakozwe hamwe ahandi ntibamenye igihe byakozwe!

  11. MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza
    Ni byiza cyane iki gisubizo, gusa abatureberera bagakwiye kujya basubiza kare bitagombereye gushyirwa my itangazamakuru.

  12. MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza
    Ni byiza cyane iki gisubizo, gusa abatureberera bagakwiye kujya basubiza kare bitagombereye gushyirwa my itangazamakuru.

  13. MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza
    Jye numva ibyo minisitiri avuga bifite ishingiro ariko kandi gushira mugaciro ni ngombwa

  14. MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza
    Jye numva ibyo minisitiri avuga bifite ishingiro ariko kandi gushira mugaciro ni ngombwa

  15. MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza
    Nyakubahwa minister of education mwagakwiye kureba ikibazo kiri gutuma abarimu babura mu mashuri nuko unwarimu aba akorera kuri diplome ifite level yo hasi urugero: ava kuri A2 ajya kuri A0 igitekerezo cyanjye mugiye mubaha promotion ikibazo cyabarimu cyo guhora bahindagurika byashira dore ko baba bari no muriyo myanya

  16. MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza
    Nyakubahwa minister of education mwagakwiye kureba ikibazo kiri gutuma abarimu babura mu mashuri nuko unwarimu aba akorera kuri diplome ifite level yo hasi urugero: ava kuri A2 ajya kuri A0 igitekerezo cyanjye mugiye mubaha promotion ikibazo cyabarimu cyo guhora bahindagurika byashira dore ko baba bari no muriyo myanya

  17. MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza
    Hari n’ikibazo cy’abasabye mu minsi ishize batanze dosiye nk’uko stati nshya ibisaba.
    Byo bigeze hĂ© KO bitavugwa? Bakagombye kubaheraho ababaye shortlisted. Ariko Uturere sinzi aho dukura abo b’agateganyo! Ruswa mu burezi se!!!!

  18. MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza
    Hari n’ikibazo cy’abasabye mu minsi ishize batanze dosiye nk’uko stati nshya ibisaba.
    Byo bigeze hĂ© KO bitavugwa? Bakagombye kubaheraho ababaye shortlisted. Ariko Uturere sinzi aho dukura abo b’agateganyo! Ruswa mu burezi se!!!!

  19. MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza
    Iyi ministeri iri kutubeshya kuko uwasubiza inyuma amajwi Minter VALENTINE yivugiye we ubwe kuri RBA avugako abasabye kwiga kaminuza urutonde rw’abemerewe kwiga ndetse n’inguzanyo ruzaba ruri ahagaragara mbere ya Noheli yahita yibaza byinshi

  20. MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza
    Iyi ministeri iri kutubeshya kuko uwasubiza inyuma amajwi Minter VALENTINE yivugiye we ubwe kuri RBA avugako abasabye kwiga kaminuza urutonde rw’abemerewe kwiga ndetse n’inguzanyo ruzaba ruri ahagaragara mbere ya Noheli yahita yibaza byinshi

  21. MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza
    Harya ko nabonye abarimu mwafashe bake byo byagenze bite? Imyanya yarashize? nabonye abakoze Ku mwanya wo kwigisha History I Nyamagabe harafashwe umwe gusa

  22. MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza
    Harya ko nabonye abarimu mwafashe bake byo byagenze bite? Imyanya yarashize? nabonye abakoze Ku mwanya wo kwigisha History I Nyamagabe harafashwe umwe gusa

  23. MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza
    bazahere ku bishyuriwe na leta kugirango babashye kwishyura inguzanyo bahawe Ayo mafaranga afashe abandi banyeshuri

  24. MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza
    bazahere ku bishyuriwe na leta kugirango babashye kwishyura inguzanyo bahawe Ayo mafaranga afashe abandi banyeshuri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *