Kirehe: Abahinzi barataka konesherezwa, bavuga bagakubitwa

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batunzwe n’ubuhinzi bo mu mudugudu w’Irebero, mu kagari ka Kagasa ho mu murenge wa Nyamugari muri Kirehe, barinubira konesherezwa n’aborozi ntibishyurwe imyaka yabo ahubwo babivuga bagakubitwa.

Abaturage bavuga ko amatungo yiganjemo inka abonera imyaka ntibarenganurwe, ahubwo ababoneshereje bakanakubita.

Uwaganiriye na Televiziyo y’u Rwanda yagize ati: “Koko rwose tugira ikibazo cy’inka zitwonera wanavuga bakagukubita. Njyewe nagerageje no kurega ndarega ndengera n’inkiko, nakubwiye ko ejo nzajya no guteza kashe mpuruza bamwe banze no kunyishyura ubu turacyaregana kandi urubanza rumaze umwaka.”

Umugore w’umuhinzi nawe ahamya ko yonesherejwe, ndetse amaze gukubitwa incuro ebyiri.

Yagize ati: “Nari ndimo mpinga aha hepfo ku isambu yanjye ubwo barahansanga abashumba, igihe mvuze ngo ko munyonoshereza abahungu ba Saga bahise bankubita nza ntabaza, ndumva bankubise inshuro ebyiri njye nagiye no ku murenge.”

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Muzungu Gérard, yemeza ko ikibazo cy’abahinzi bakubitwa bakizi ndetse bakaba barasabye aborozi kororera mu biraro no mu nzuri mu rwego rwo kwirinda ariya makimbirane.

Ati: “Ubundi cyari gikomeye mu mwaka wa 2016 na 2017 kesi (cases) zigenda zigaragara ni nkeya, ariko na zo ni uko bigomba gucika abantu bakaragira mu biraro abandi mu nzuri zabo.”

Ikibazo cy’aborozi baragira amatungo ku gagasozi kimaze igihe mu ntara y’Iburasirazuba, ndetse aborozi bakunze kwihangirizwa kutaragira ahantu hatandukanye nko mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro ku borozi bo turere twa Kayonza na Gatsibo, nyamara ntibabicitseho.

Aborozi bo mu karere ka Bugesera baturiye ikigo cya Gisirikare cya Gako na bo barihanangirijwe kubera kuragira muri icyo kigo kandi bitemewe, ibituma bahora bagirwa inama yo kororera mu Rwuri ndetse no mu biraro, n’ubwo aabenshi banze kubyubahiriza bikaba bikunze gukurura amakimbirane hagati y’aborozi n’abahinzi babashinja kubateza igihombo baboneshereza imyaka.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Kirehe: Abahinzi barataka konesherezwa, bavuga bagakubitwa
    Hari ibintu bitari bikwiye kuba bicyumvikana mu matwi y’abanyarwanda.Inkoni,gukubita.Hambere HE agisura abaturage COVID_19 itarabivanga iyo yabwirwaga ikibazo nk’iki wabonaga afite akababaro!Ntakunda akarengane.None umva Mayor tu!

  2. Kirehe: Abahinzi barataka konesherezwa, bavuga bagakubitwa
    Hari ibintu bitari bikwiye kuba bicyumvikana mu matwi y’abanyarwanda.Inkoni,gukubita.Hambere HE agisura abaturage COVID_19 itarabivanga iyo yabwirwaga ikibazo nk’iki wabonaga afite akababaro!Ntakunda akarengane.None umva Mayor tu!

  3. Kirehe: Abahinzi barataka konesherezwa, bavuga bagakubitwa
    mayer we aho gutabara abaturage bawe bonesherezwa bakanakubitwa ,uti twasabye aborozi kororera mu biraro mbese kuba bakubittwa ntacyo wabikoraho? cyakora hashimwe uwazanye itangazamakuru na ICT, gusa Nina koko icyi aricyo gisubizo mayer yatanze byaba bisekeje kdi binababaje.

  4. Kirehe: Abahinzi barataka konesherezwa, bavuga bagakubitwa
    mayer we aho gutabara abaturage bawe bonesherezwa bakanakubitwa ,uti twasabye aborozi kororera mu biraro mbese kuba bakubittwa ntacyo wabikoraho? cyakora hashimwe uwazanye itangazamakuru na ICT, gusa Nina koko icyi aricyo gisubizo mayer yatanze byaba bisekeje kdi binababaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *