Abanyamuryango b’ishyaka rya FPR Inkotanyi mu karere ka Huye intara y’amajyepfo barasaba ko icyicaro cya kaminuza y’u Rwanda cyakwimurirwa muri aka karere mu rwego rwo kugirango uyu mujyi urusheho gukomera mu burezi nk’uko ari byo aka karere kiyemeje gushyiramo ingufu mu rwego rwo gukomeza umujyi wa Huye muri gahunda yo gukora imijyi yunganira Kigali .
Ibi aba banyamuryango b’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda babisabye mu nteko rusange yateranye ku cyumweru ku wa 29 Ukwakira 2016, ibi aba banyamuryango babishingira ku kuba umujyi wa Huye ari umwe mu mujyi yunganira Kigali by’umwihariko Huye ikaba yarahawe umwihariko w’uburezi n’ubukerarugendo
[ad id=”44145″]
Aba banyamuryango basabye ko mu bigiye kwibandwaho mu myaka igiye kuza hajyamo no guhangana no gushaka uko ibigo byose byahoze bibarizwa I Huye bikimurirwa I Kigali byagarurwa mu rwego rwo kongera kubaka uyu mujyi bavuga ko wasubiye inyuma cyane kuva aho ibi bigo byimuriwe
Umwe muri aba banyamuryango yagize ati “Uko tubibona RAB niba yaje hano I Huye, icyicaro cyayo ntikizayibuza gusarurira I Nyagatare n’ahandi”
Akomeza agira ati “Mwasaba ko icyicaro cya kaminuza cyagaruka hano I Butare nk’umujyi ugaragiye uburezi mukanabishimangira mugaragaza ko hano Huye itakwitwa igicumbi cy’uburezi kandi icyicaro cy’uburezi kiri I Kigali”
Si icyicaro cya kaminuza gusa aba banyamuryango basaba ko cyagarurwa mu karere ka Huye gusa kuko banifuza ko ibindi bigo byimuriwe mu mujyi wa Kigali ndetse n’ibigo nka RAB, IRST na NIRDA byari bishinzwe ubushakashatsi mu buhinzi byagarurwa muri aka karere kuko bavuga ko iyimurwa ry’ibi bigo ryasubije inyuma cyane akarere ka Huye.ndetse n’intara yamajyepfo muri rusange.

[ad id=”44145″]
K’ubw’aba banyamuryango ba FPR ahubwo ngo kuba Huye yaragizwe igicumbi cy’uburezi birakwiye ko n’ibindi bigo bifitanye isano n’uburezi nka REB n’ibindi byimurirwa I Huye.
Ubu busabe bw’abanyamuryango ba FPR bwahawe umuyobozi w’iri shyaka mu Karere ka Huye akanaba meya w’akarere, Kayiranga Muzuka Eugene nawe wemeje ko ubu busabe bufite ishingiro.
Kaminuza y’u Rwanda yashyizweho n’Itegeko no 71/2013 ryo ku wa 10 Nzeri 2013 rinagena imikorere ya kaminuza, Kaminuza y’u Rwanda yahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda kuva yashingwa mu mwaka wa 1963 aho yari ifite icyicaro mu Karere ka Huye I Butare kugeza bivuguruwe mu mwaka wa 2013.
Iyi kaminuza yatangijwe na guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’abakristu b’abadominikani bo mu mujyi wa Quebec mu gihugu cya Canada
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com


