Umukandida uhagarariye Ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, Patrick Oboi Amuriat, yajyanwe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kuminjwaho ibyuka biryana mu maso na Polisi.
Byabereye ahitwa Muwayo, ku muhanda Bugiri-Tororo.
Umuyobozi w’ishyaka FDC, Wasswa Birigwa, yavuze ko Amuriat yahuye na ririya sanganya ubwo yamanuraga ikirahure cy’imodoka ye kugira ngo avugishe umuyobozi wa Polisi muri kariya gace witwa Patrick Asiimwe wari wafunze umuhanda yanga ko yerekeza mu bikorwa bye byo kwiyamamaza.
Uyu Asiimwe yakunze kwamaganwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, bamushinja kubahihotera cyane.
Urugero ni Robert Kyagulanyi uhagarariye ishyaka National Unity Platform (NUP), wanongeye kumwamagana kuri Twitter avuga ko ibikorwa bye bisobanura ubutegetsi buriho muri Uganda.
Yagize ati: “Mbabajwe no gufata bunyamaswa kwa Hon. Patrick Amuriat bikozwe na ASP Asiimwe. Asiimwe asobanura ubu butegetsi n’imyitwarire yabwo- Urwango, Kutigirira icyizere n’ubwoba. Ubutabera bushobora gusa nk’aho butinda, ariko amaherezo buzaza. Nifatanyije nawe Hon. Amuriat kandi nkwifurije gukira vuba.”
Amuriat kuri uyu wa Mbere yagombaga kwiyamamariza mu duce twa Tororo, Mbale na Bukedea.
Ikinyamakuru New Vision cya Leta ya Uganda kivuga ko ubwo yasohorwaga mu modoka ye nyuma yo gucucirwa biriya byuka, atashoboraga kuvuga cyangwa guhagarara.
Byabaye ngombwa ko Polisi imushyira mu modoka yayo imujyana kwa muganga aho yagejejwe yababaye cyane.
Abayobozi b’ishyaka FDC ngo bifuje ko uriya mugabo uri mu bakandida 11 bahatanira kuyobora Uganda yajyanwa kwa muganga mu modoka ye, ariko Polisi irabyanga.









