Gisagara: Gitifu wakubise umwana w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu yatawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo w’akarere ka Gisagara, Tumusifu Jérôme ukurikiranweho gukubita umuntu bikamuviramo urupfu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Ukuboza BWIZA yari yabagejejeho inkuru y’uko umwana w’imyaka 15 y’amavuko witwa Etienne Musabyamahoro wo mu Mudugudu wa Nyagafumberi, Akagari ka Saga mu Murenge wa Muganza muri Gisagara, yapfuye nyuma y’iminsi ibiri akubiswe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Tumusifu wafatanyije n’abapolisi bamukubise imigeri n’ibibuno by’imbunda.

Abaturage babwiye BWIZA ko Musabyamahoro yafashwe na polisi yari kumwe na gitifu harebwa uko kubahiriza amabwiriza yo kugera mu rugo yubahirizwa, baramukubita nyuma bajya kumufungira mu Murenge wa Mukindo, aho yavuye ajyanwa kwa Muganga, bikavugwa ko yanyaraga amaraso, atavuga ndetse atananyeganyega.

Umwe mu baturage ati bari ku gasanteri ka Kanto kari hagati y’Umurenge wa Muganza na Mukindo Nyakwigendera yakunitiweho, yagize ati ” Nari ku gasanteri, batubwira ko imodoka ya gitifu itejemo. Hari nka saa moya na 15, kuko nkorera hariya hakurya, nahise mfunga. Nabonye gitifu ahagarika agahungu ka mbere. Aravuga ngo dore iki cyana kingana gutya dore cyanyoye inzoga, cyasinze. Yahise agakubita, arakadarapura, agakubita hasi, kagiye kweguka agakubita hasi. Aravuga ngo nambaye itiriningi ntiwanshika. Yabajije abanyerondo ngo ibintu by’ino aha kuki mutabikubita? Yaravuze ngo uretse Abarundi cyangwa abanyamahanga, Abanyarwanda mujye mubakubita (…)”

Uyu muturage ucururiza mu gasanteri ka Kanto yakomeje ngo” Mu gitondo kuwa Gatandatu ngiye mu isoko ryo mu Kabuga, abantu bambwiye ko mu gitondo nkimara kugenda hakubiswe abantu benshi kandi ngo harimo agahungu k’inyagafumberi bavugaga ko ngo ntikari buramuke. Abapolisi baraje bagashyiramo amapingu, kubera gutaka gitifu yari yasabye ko bagafungura ariko nta mapingu bari bazanye. Babafunganye n’uwitwa Barirwanda wari uje kuri moto wakubiswe ashaka kubacika. Bahise babajyana, ndi mu Kabuga, numvise inkuru ko ka gahungu bakubise, kiriwe kanyara amaraso aho bari bagafungiye. Nyuma nibwo twumvise ko uwo mwana yapfuye.”

Uyu muturage avuga ko Gitifu Tumusifu Jerome ari mushyashya, ko yabahahamuye. Ati ” Aza isaha zitaragera kuko saa moya aba yatangiye gukubita. Gitifu ari gukubita abaturage cyane, nta muntu uhumeka. Ubuyobozi buturenganure, uriya muyobozi arabangamye cyane, aza mbere ya saa mbili. Abantu ba hano bashaka kuyoborwa na gitifu wa Muganza, ubanza kubaganiriza.”

Umwe mu banyerondo Lizinde Jean Bosco yari aho mu isanteri, we yavuze ko ” [Gitifu] Yamukubitiye inyuma y’imodoka tutareba neza ariko twabonaga harimo inshyi, imigeri n’inkokora ari nako amukoresha amapombaje ari nako agwa, akongera agahaguruka, twumvaga ataka. Gitifu yatashye nka saa sita.”

Mukuru wa nyakwigendera witwa Bayahure Emmanuel yabwiye BWIZA ko umwana wabo yapfuye anyara amaraso, ndetse ko atabashaga guhumeka ngo ashyitse umwuka. Uyu yemeza yivuye inyuma ko bigaragara ko yari yakubiswe cyane, bamunogeje, bamukubita imigeri yo mu kiziba cy’inda.

RIB kuri Twitter yavuze ko Gitifu Gitifu yamaze gutabwa muri yombi, hakaba hagikomeje iperereza ngo hamenyekane impamvu yateye urupfu rw’uriya mwana.

Yagize iti: “RIB yataye muri yombi Tumusifu Jerome, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita Musabyemahoro Etienne w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu. Uyu mwana yakubitiwe mu Mudugudu wa Kanto II, Akagari ka Saga, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara ku itariki 25/12/2020 yitaba Imana tariki 27/12/2020 bikaba bikekwa ko urupfu rwe rufitanye isano no gukubitwa.”

“Iperereza rirakomeje hashakishwa impamvu yateye urupfu kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Gisagara: Gitifu wakubise umwana w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu yatawe muri yombi
    Hakorwe iperereza Gitifu niba arengana arenganurwe kandi niba ahamwa n’icyaha ahanwe n’amategeko.

  2. Gisagara: Gitifu wakubise umwana w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu yatawe muri yombi
    Hakorwe iperereza Gitifu niba arengana arenganurwe kandi niba ahamwa n’icyaha ahanwe n’amategeko.

  3. Gisagara: Gitifu wakubise umwana w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu yatawe muri yombi
    Bravo kuri Bwiza.com ntako mutagira rwose NGO muhabere abanyarwanda,kuba Gitif ntawe biha uburenganzira bwo kwambura umuntu ubuzima we.

  4. Gisagara: Gitifu wakubise umwana w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu yatawe muri yombi
    Bravo kuri Bwiza.com ntako mutagira rwose NGO muhabere abanyarwanda,kuba Gitif ntawe biha uburenganzira bwo kwambura umuntu ubuzima we.

  5. Gisagara: Gitifu wakubise umwana w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu yatawe muri yombi
    Gitifu se niwe wamukubitaga ibibuno by’imbunda ko numva ariwe muvuga ko RIB yataye muri yombi gusa?

  6. Gisagara: Gitifu wakubise umwana w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu yatawe muri yombi
    Gitifu se niwe wamukubitaga ibibuno by’imbunda ko numva ariwe muvuga ko RIB yataye muri yombi gusa?

  7. Gisagara: Gitifu wakubise umwana w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu yatawe muri yombi
    Gitifu se niwe wamukubitaga ibibuno by’imbunda ko numva ariwe muvuga ko RIB yataye muri yombi gusa?

    1. Gisagara: Gitifu wakubise umwana w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu yatawe muri yombi
      Mubyo wasomye wabonye ibibuno by’imbunda ko abaturage bavuga gitifu wewe uramuvugira ute!!!!!

    2. Gisagara: Gitifu wakubise umwana w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu yatawe muri yombi
      Mubyo wasomye wabonye ibibuno by’imbunda ko abaturage bavuga gitifu wewe uramuvugira ute!!!!!

  8. Gisagara: Gitifu wakubise umwana w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu yatawe muri yombi
    Gitifu se niwe wamukubitaga ibibuno by’imbunda ko numva ariwe muvuga ko RIB yataye muri yombi gusa?

  9. Gisagara: Gitifu wakubise umwana w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu yatawe muri yombi
    Ariko banza dufite n,abayobozi badasoma koko ? Ubu Tumusifu ntaramenya ibiri kuba kuri bagenzi ba Musanze ! Bamwe bakatiwe n,inkiko kubera gukubita abaturage koko?
    Aka ni akumiro !
    Ese abaturage nimubicisha inkoni muzayobora nde ?
    Abo bapolisi nabo inzego zibishinzwe zibakurikirane.

  10. Gisagara: Gitifu wakubise umwana w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu yatawe muri yombi
    Ariko banza dufite n,abayobozi badasoma koko ? Ubu Tumusifu ntaramenya ibiri kuba kuri bagenzi ba Musanze ! Bamwe bakatiwe n,inkiko kubera gukubita abaturage koko?
    Aka ni akumiro !
    Ese abaturage nimubicisha inkoni muzayobora nde ?
    Abo bapolisi nabo inzego zibishinzwe zibakurikirane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *