Umusirikare wa Uganda arahigwa bukware nyuma yo kurasa abantu batandatu

Sangiza iyi nkuru

Umusirikare wa Uganda ubarizwa muri Batayo ya 27 ikorera mu karere ka Rubirizi, ari guhigwa bukware nyuma yo kurasa abantu batatu bagahita bapfa abandi batatu akabasiga ari intere.

Ni amakuru yemejwe n’Umuyobozi wa Polisi muri Rubirizi, Abel Muwonge.

Yagize ati: “Twakiriye inkuru mbi muri iki gitondo ubwo umwe mu basirikare bacu ba UPDF witwa Mutahaire Godson yafataga imbunda ye agatangira kurasa mu kirere, hanyuma akanatera ingo z’abaturage bitari ngombwa.”

Muwonge yavuze ko babiri mu bitabye Imana ari abo mu muryango umwe, mu gihe uwa gatatu w’imyaka 50 yari uwo mu wundi muryango.

Yunzemo ati: “Ndihanganisha imiryango y’ababuze ababo, ariko nkizeza abaturage ko turi gushakisha uriya musirikare,igikorwa cyo kumushaka cyatangiye kandi kirakomeje.”

Umwe mu bavandimwe w’abitabye Imana yavuze ko mbere y’uko uriya musirikare arasa bene wabo yashatse kwinjira mu nzu yabo ku ngufu nyuma yo kubuguruza avuga ko afite umugore utwite, babyanga agahita atangira kurasa.

Magingo aya uretse abitabye Imana, abandi batatu bakomeretse barimo uwitwa Mourene Kyakusimire, Shirani Ahimbisibwe na Rauman Maweje bose bo mu muryango umwe barembeye mu bitaro bya KIU i Mbarara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *