Gisagara: Gitifu arabahohotera ku buryo basaba kuyoborwa n’uwo mu murenge baturanye

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukindo bavuga ko muri ibi bihe byo gutaha kare ku bwo kwirinda COVID-19, bahohotewe na Tumusifu Jerôme, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wabo ku buryo ubu bifuza kuyoborwa n’ undi uyobora uwo baturanye wa Muganza kuko ngo we atihutira guhana, abanza kwigisha.

Ababivuga ni abaganiriye na BWIZA yageze ahitwa ku isanteri ya Kanto, igendwa ikanakorerwamo n’abaturage b’iyi mirenge yombi cyane ko iri ku rugabano rwayo. Iki kinyamakuru cyahageze mu gutara amakuru nyuma y’aho uyu Gitifu Tumusifu afatiwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gukubita uwitwa Etienne Musabyemahoro w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu.

Wasoma
https://bwiza.com/?Gisagara-Umwana-w-imyaka-15-yapfuye-nyuma-yo-gukubitwa-na-gitifu-n-abapolisi

Umwe mu bacuruzi bo mu isanteri ya Kanto, ati ” Gitifu [Tumusifu] ari gukubita abaturage cyane. Iyo imodoka ye ije ni ukuza akubita. Ntashaka gutuma hari uhumeka. Niba isaha ari saa mbili, we agera hano saa moya , agatangira gukubita. Gitifu we arabangamye cyane. Abantu basigaye babona imodoka ye bakiruka. Abantu ba hano bumva bifuza kuyoborwa na Gitifu wa Muganza, we ni umunyamahoro. Araza ikidashoboka akakikubwira ku neza. ”

Umwe mu bari baraye irondo wo mu Mudugudu w’Agakomeye, Akagari ka Runyinya mu Murenge wa Mukindo yabwiye BWIZA ngo ” Nanjye yamabjije niba mfite ubwonko buzima. Uburyo yaje, yaje nabi wabonaga atameze neza. Nguko uko nabibonye.”

Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko Gitifu Tumusifu asanzwe ari umuntu utagira amahane. Aba bavuganye na Taarifa barimo gitifu w’umurenge utashatse gutangazwa amazina. Avuga ko Jerôme Tumusifu asanzwe ari umugabo w’imico myiza.

Yavuze ko Tumusifu ari umugabo w’imico myiza, uzi gushyira abaturage ku murongo bakagera ku mihigo bihaye. Yagize ati: “ Amaze nk’imyaka itanu, mu by’ukuri ari kurangiza iyi manda. Ni umuntu w’imico myiza kandi asanzwe ari umunyamahoro, ibyamubayeho byadutunguye.”

BWIZA yavuganye na Meya w’Akarere ka Gisagara, Jerôme Rutaburingoga avuga ko aba baturage nta n’umwe wari warigeze atangaza ko Gitifu Tumusifu abayobora nabi, ko babeshya.

Yatangaje ko ahubwo uyu mugabo w’abana batatu yayoboraga Umurenge wa Musha yimuriwe muri Mukindo kugira ngo abafashe, dore ko ngo uwahayoboraga mbere yari yahagiriye ikibazo atatangarije BWIZA icyo ari cyo.

Meya Rutaburingoga ” Oya siko biri. Yari ahamaze amezi atatu gusa. Nta muturage wigeze avuga ko abahutaza. Yagiyeyo ahubwo agiye kubafasha nk’umuyobozi.”

Abajijwe niba kuba yarahimuriwe, bitarabaye imbarutso yo kumva ko abatuye Mukindo bananiranye, yavuze ko atari uko bimeze. Yumvikanaga nk’uzi Tumusifu nk’umugabo uzi kuyobora bari bitezeho kuzamura imibereho y’abatuye Mukindo.

Yasabye abaturage kubahiriza amategeko birinda kugongana n’ubuyobozi buba bushinzwe kubafasha kugera ku iterambere.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Gisagara: Gitifu arabahohotera ku buryo basaba kuyoborwa n’uwo mu murenge baturanye
    Nubundi igipimo cy’umuyobozi mwiza ni uzi guhungeta, guhahamura no kwica abo ayobora!! Mbega Gitifu!!

  2. Gisagara: Gitifu arabahohotera ku buryo basaba kuyoborwa n’uwo mu murenge baturanye
    Nubundi igipimo cy’umuyobozi mwiza ni uzi guhungeta, guhahamura no kwica abo ayobora!! Mbega Gitifu!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *