Umuganga w’Umunyarwanda ari mu baguye mu mpanuka y’indege yaturikiye muri Yemen

Sangiza iyi nkuru

Abantu bagera 22 barimo n’umuganga w’Umunyarwanda, baguye mu mpanuka y’indege bikekwa ko yarashweho igeze ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Aden muri Yemen igahita isandara.

Incuti za hafi z’uriya muganga witwa Kayiranga Saïdi, zabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko yari muri iriya ndege.

Kayiranga yari asanzwe ari muganga ucisha abantu mu cyuma (radiography), akaba yari mu ikipe y’Abaganga itanga ubufasha mu buvuzi muri Croix Rouge ikorera muri Yemen.

Yari amaze igihe kitari kinini cyane muri Yemen. Abahafi bamuzi babwiye bavuze ko yabanje gukora muri radiography mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali i Kigali; ageze aho ajya gukorera muri Legacy Clinic i Kigali mbere yo kujya muri Yemen.

Impanuka y’indege yo muri Yemen yaguyemo abantu 22 abandi 50 barakomereka nk’uko inzego z’ubuyobozi mu mujyi wa Aden zabyemeje.

Humvikanye ikintu cyaturitse ubwo indege itwaye Abagize Guverinoma yari ivuye muri Arabia Saoudite ibajyanye i Aden.

Abakozi bashinzwe ubutabazi n’Abayobozi bari hamwe muri iriya ndege ariko Minisitiri w’Intebe, Maeen Abdulmalik Saeed yavuze ko abagize Guverinoma bameze neza.

Minisitiri ushinzwe Itumanaho yashinje inyeshyamba z’aba-Houthi zishyigikiwe na Iran kugaba kiriya gitero.

Komite Mpuzamahanga ya Croix Rouge (ICRC) yavuze ko muri iki gitero cyagabwe ku wa Gatatu umwe mu banyamuryango bayo cyabahitanye, babiri baburirwa irengero n’abandi batatu bakomeretse.

Kuri Twitter banditse ngo “Abakozi bacu bari ku kibuga k’indege bari kumwe n’abandi basivile. Uyu ni umunsi ubabaje kuri twe no ku baturage ba Yemen.”

Hari urubuga rwa Internet muri Yemen rwavuze ko mu bapfuye harimo Minisitiri w’Umurimo wungirije, Yasmin al-Awadhi, na Minisitiri wa Siporo wungirije witwa, Moneer al-Wajeeh naho Minisitiri wungirije ushinzwe Ubwikorezi, Nasser Sharif ari mu bakomeretse.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Umuganga w’Umunyarwanda ari mu baguye mu mpanuka y’indege yaturikiye muri Yemen
    Birababaje kuba abantu basigaye barangiza Kaminuza batazi kwandika ikinyarwand.Iyinkuru uyisomye ugirango ni igifaransa.Itangazamakuru koko!!!!??

  2. Umuganga w’Umunyarwanda ari mu baguye mu mpanuka y’indege yaturikiye muri Yemen
    Birababaje kuba abantu basigaye barangiza Kaminuza batazi kwandika ikinyarwand.Iyinkuru uyisomye ugirango ni igifaransa.Itangazamakuru koko!!!!??

  3. Umuganga w’Umunyarwanda ari mu baguye mu mpanuka y’indege yaturikiye muri Yemen
    Birababaje kuba abantu basigaye barangiza Kaminuza batazi kwandika ikinyarwand.Iyinkuru uyisomye ugirango ni igifaransa.Itangazamakuru koko!!!!??

  4. Umuganga w’Umunyarwanda ari mu baguye mu mpanuka y’indege yaturikiye muri Yemen
    Birababaje kuba abantu basigaye barangiza Kaminuza batazi kwandika ikinyarwand.Iyinkuru uyisomye ugirango ni igifaransa.Itangazamakuru koko!!!!??

  5. Umuganga w’Umunyarwanda ari mu baguye mu mpanuka y’indege yaturikiye muri Yemen
    Njyewe numiwe bavangiwe nindimi ,ushobora gusoma ugasoza utarumva ibyobashatse kuvuga

  6. Umuganga w’Umunyarwanda ari mu baguye mu mpanuka y’indege yaturikiye muri Yemen
    Njyewe numiwe bavangiwe nindimi ,ushobora gusoma ugasoza utarumva ibyobashatse kuvuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *