2020: Ba gitifu babaye ibyatwa mu gukubita abaturage

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe bizwi ko mu nshigano z’ubuyobozi harimo no kwita ku mibereho myiza y’abaturage no kubarinda icyabahungabanya, bamwe mu bayobozi cyane Abanyarwanda Nshingwabikorwa b’imirenge itandukanye, bagarutsweho mu 2020, bakubita abaturage n’ubwo bamwe bitabaguye neza kuko bakurikiranwe n’ubutabera.

Intara y’Amajyaruguru

1. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Miyove mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Mwanafunzi Deogratias, kuwa 14 Kanama 2020 yakubise umugore witwa Nyirabagabo akamusiga aryamye hasi yataye ubwenge amuziza ko yanze kujya gutwara umurambo w’umugabo we uheruka kurasirwa hafi y’umupaka n’igihugu cya Uganda.

2. Sebashotsi Gasasira Jean Paul wayoboraga Umurenge wa Cyuve muri Musanze, uherutse gusabirwa gufungwa imyaka 15 kubera gukubita no gukomeretsa umugore amwicaje muri kaburimbo abandi baturage bareba

3. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent ari mu bantu bakubise umusore witwa Munyaziboneye Phocas bamuvuna igufwa kuwa 11 Mata 2020.

4. Muri Nzeri, 2020 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Aimable Nsengimana yavuzwe ho uruhare mu ikomereka ry’umusekirite witwa Fidele bidatinze RIB yamutaye muri yombi.

Intara y’Iburengerazuba

1. Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashari Habimana Protogene na DASSO Niyonsaba Jerome bo mu Karere ka Karongi, bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuturage.

Intara y’Iburasirazuba

1. Abaturage bo mu Kagari k’Urugarama mu Murenge wa Gahini akarere ka kayonza kuwa 16 Ukuboza gitifu w’akagari yakubise umuturage ajya muri koma.

2. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru, Fred Rurangirwa yigeze kuvugwaho kudakurikirana umucuruzi witwa Aphrodis Majyambere wavugwaho gukubita ‘judo’ uwitwa Papias Rubayiza akagusha agatwe k’inyuma bikamuviramo urupfu.

3. Kuwa 15 Ukuboza 2020, RIB yafashe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugarama gaherereye mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza,azira gukubita umuturage akamukomeretsa amushinja kumwoneshereza imyaka.

4. Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, bwatangaje ko ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2020, bwakiriye ibaruwa ya Mwiseneza Ananie wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirehe. Mwiseneza yahagaritse imirimo ye, mugihe yakurikiranwagaho amakosa n’imyitwarire mibi mu kazi, irimo gukubita umuturage yari ashinzwe kurengera, yakoze tariki ya 3 Kanama 2020.

Intara y’Amajyepfo

1. Gitifu w’Umurenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, Tumusifu Jerome kuri ubu wamaze gutabwa muri yombi, akaba akurikiranweho ko kuwa 25 Ukuboza 2020 yakubise umuturage wo mu Mudugudu wa Nyagafumberi, Akagari ka Saga mu Murenge wa Muganza, bikamuviramo urupfu.

2. Hari umugabo witwa Pascal Bucyanayandi wo mu Kagari ka Mwulire mu Murenge wa Mbazi muri Huye tariki 03 Gicurasi, 2020 yabwiye kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari atuyemo witwa Marie Goretti Mukamazera yamwatse amande y’uko yatemye igiti cy’ishyamba rya Leta undi atinze kuyamuha amuteza ‘abo yise inkeragutabara’ zirara irondo ziramukubita.

3. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamirama mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru muri Mata yafunzwe na Polisi imukurikiranyeho gukubita umukerucu w’imyaka 95 n’abakobwa be babiri.

Benshi mu bagarutsweho, ni abakubise abaturage bikamenyekana ahanini binyuze mu itangazamakuru. Ntawakwirengagiza ko hari n’aho bishoboka ko byabaye ariko ntibimenyekane kubera impamvu zitandukanye. BWIZA iragaruka ku ngero zitari nyinshi zagiye zigaragara bitavuze ko ari izi gusa.

Harebwe kuri ba gitifu bagiye bavugwa mu gukubita abaturage muri 2019, bigaragara ko iyi migirire igihari mu 2020. Urugendo ruracyari rure mu kwigisha ba gitifu kudahutaza abaturage.

Wasoma: https://bwiza.com/?Musanze-Ba-gitifu-b-imirenge-bakwiriye-kujyanwa-i-Nkumba

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. 2020: Ba gitifu babaye ibyatwa mu gukubita abaturage
    Bwiza ni ikinyamakuru cyiza cyane gitangira amakuru ku gihe. Turagikunda. Murakoze kuduha incamake yabo bayobozi bahohotera abaturage. Ariko kuki tutarumva Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yamagana ku mugaragaro abo bayobozi bahesha isura mbi imiyoborere yacu. Ubutaha
    Gitifu uzakubita umuturage azaburanishwe mu ruhame aho yakoreye icyaha bazabinyuze kuri radiyo na televiziyo muzarebe ko bidacika!!

  2. 2020: Ba gitifu babaye ibyatwa mu gukubita abaturage
    Bwiza ni ikinyamakuru cyiza cyane gitangira amakuru ku gihe. Turagikunda. Murakoze kuduha incamake yabo bayobozi bahohotera abaturage. Ariko kuki tutarumva Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yamagana ku mugaragaro abo bayobozi bahesha isura mbi imiyoborere yacu. Ubutaha
    Gitifu uzakubita umuturage azaburanishwe mu ruhame aho yakoreye icyaha bazabinyuze kuri radiyo na televiziyo muzarebe ko bidacika!!

  3. 2020: Ba gitifu babaye ibyatwa mu gukubita abaturage
    2017 Nyamagabe gitifu wakubise umuturage amuziza ko bakoranye ikizamini wo mugitifu w’ umurenge yifashisha Daso bakubita uwo muturage bamuraza mumurenge mugihe gito bajya kumufunga ari intere gusa Imana yaramufunguwe nabyo muzabikurikirane ndicecekeye bizwi niyaduhanze

  4. 2020: Ba gitifu babaye ibyatwa mu gukubita abaturage
    2017 Nyamagabe gitifu wakubise umuturage amuziza ko bakoranye ikizamini wo mugitifu w’ umurenge yifashisha Daso bakubita uwo muturage bamuraza mumurenge mugihe gito bajya kumufunga ari intere gusa Imana yaramufunguwe nabyo muzabikurikirane ndicecekeye bizwi niyaduhanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *