Urukiko rwa gisirikare rw’i Nyamirambo kuri uyu wa Kane, rwakatiye igifungo cya burundu n’indishyi za miliyoni 18.5Frw Majoro Mudaheranwa Godfrey, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica ku bushake umuhungu yitiranyije ko yamutereteraga umukobwa.
Urukiko rwa Gisirikare rwari rumaze igihe ruburanisha uyu musirikare ufite ipeti rya Majoro, rumuhanishije kandi kwamburwa impeta za gisirikare.
Muri Gashyantare uyu mwaka wa 2020, Urukiko rwa Gisirikare rwari rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo uyu musirikare, nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwa ko yakoze kiriya cyaha cyo kwica ku bushake.
Ubushinjacyaha bwamuregaga icyaha cyo kwica uriya musore w’imyaka 17 amuziza kumuteretera umukobwa ndetse no kuba yari atunze imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubuhamya bwatanzwe n’abashinjaga uyu musirikare, burimo n’ubw’abahungu babiri bari kumwe na nyakwigendera bavugaga ko yamurashe amasasu abiri, rimwe ryo mu mutwe n’irindi ryo mu bitugu.
Urukiko rwavuze ko ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya barimo n’abari bibereye ahakorewe kiriya cyaha, bugaragaza ko Majoro Mudaheranwa yakoze kiriya cyaha cyo kwica ku bushake.
Nyakwigendera Gashayija Sam wishwe arashwe na Majoro Mudaheranwa ngo yari yanamwitiranyije n’umusore wavugwagaho kumuterera umukobwa.
Yamurashe tariki 29 Mutarama uyu mwaka wa 2020, bikaba byarabereye mu Kagari Nyamirama mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo.



2 Responses
Maj Mudaheranwa warashe umusore yitiranyije ko amuteretera umukobwa, yakatiwe icya burundu
Ahaaaa!!! Nagahomamunwa. Akatirwe urumukwiye kandi mumubaze niba halinabandi yabayalishe. Kuko abantunkabonitubashaka mururu rwanda. Baretse kotwabonye ikizatwica. Kogihali.
Maj Mudaheranwa warashe umusore yitiranyije ko amuteretera umukobwa, yakatiwe icya burundu
Ahaaaa!!! Nagahomamunwa. Akatirwe urumukwiye kandi mumubaze niba halinabandi yabayalishe. Kuko abantunkabonitubashaka mururu rwanda. Baretse kotwabonye ikizatwica. Kogihali.