rush1.png

Amafoto ya ‘Goliyati’ ushinzwe gutekera Perezida wa USA

Sangiza iyi nkuru

Sergeant Andre Rush bamwe bita Goliath (Goliyati) ni umutetsi w’inararibonye wubatse umubiri mu buryo butangaje, akaba ari mu itsinda rishinzwe gutekera Umukuru w’Igihugu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yabaye umusirikare mu ngabo za USA kuva mu 1993 kugeza mu myaka ibiri ishize, aho yavangaga aka kazi no guteka mu buryo bw’umwuga, ubwo yakoreraga mu biro by’igisirikare, Pentagon.

Kuva mu 1997 akiri umusirikare, Sgt Rush yahawe akazi ko gutekera Umukuru w’Igihugu wa USA, George Herbert Walker Bush kugeza ubu ku bwa Donald Trump akigakora, aho amaze gutekera ba Perezida bane.

Aka kazi aragakora ariko agakomeza imyitozo yo kubaka umubiri, aho ku munsi umwe “akora push-ups 2222” nk’uko urubuga rwe chefrush.com rubyemeza.

Chef Rush yavutse mu 1974, ubu akaba afite imyaka 45 y’amavuko.

rush1.png

rush3.jpg

rush4.jpg Rush yegukanye ibihembo bigera mu 150 mu guteka

rush6.jpg Rush yabaye umusirikare mu gihe kirenga imyaka 20

rush5.jpg Yari yagiye gusura abasirikare bitoreza ku kigo cya JBSA-Jackland

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *