Abandi babiri bishwe na Covid-19

eqrbzujw4aue90x.png

Minisiteri y’Ubuzima imaze gutangaza ko abandi Banyarwanda babiri (2) bishwe n’icyorezo cya Covid-19 kuri uyu wa 1 Mutarama 2021 bituma umubare w’abamaze gupfa ugera kuri 94. Aba ni abasaza b’imyaka 81 n’uw’73 bapfiriye mu mujyi wa Kigali. Naho abanduye ni 77 mu bipimo 2986. Barimo 22 babonetse mu mujyi wa Kigali, 24 babonetse muri Huye, […]

Harmonize yaciye bugufi imbere ya Diamond, amusezeranya kumuhesha ishema

simba-1140x920.jpg

Kimwe mu byamamare mu muziki wa Tanzania, Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize, kuri uyu wa 1 Mutarama 2020 yaciye bugufi imbere ya mugenzi we, Diamond Platinumz amushimira kuba yaramufashije kuzamuka amukuye aho agereranya no mu mucanga. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Harmonize yagize ati: “Mvuze mbikuye ku ndiba y’umutima, ndagukunda bro (muvandimwe) […]

Museveni yashyizeho umujenerali wo kumufasha gukaza umutekano mu matora

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize Maj Gen Kayanja Muhanga umuhuzabikorwa w’imitwe ya gusirikare ikorera i Kampala, mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu muri kiriya gihugu akomeje kwegereza. ChimpReports iravuga ko abategetsi ba Uganda bayibwiye ko Gen Muhanga azaba afite inshingano zo kuba umuhuzabikorwa w’imitwe ya gisirikare yashyizwe muri Kampala, kugira ngo itere ingabo mu […]

Rusizi: Urubyiruko rurishora iyo rubuze igishoro

img-20210101-wa0018.jpg

Ni kenshi usanga mu Karere ka Rusizi, cyane cyane mu mirenge yegereye imipaka y’ibihugu bihana imbibi, urubyiruko rwishora mu bucuruzi bwa magendu, rukanabikomerekeramo cyangwa rukanahaburira ubuzima, rumwe muri rwo rukavuga ko kwishora mu buzima bushaririye nk’ubu rubiterwa no kubura igishoro cyo gukoresha imirimo idashyira ubuzima bwarwo mu kaga, ubuyobozi bw’aka karere bwo bukavuga ko ari […]

Uwahamijwe uruhare rukomeye mu rupfu rwa se wa Kabila yahawe Imbabazi za Perezida

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yahaye imbabazi Col. Eddy Kapend wahamijwe uruhare rukomeye mu rupfu rwa Laurent Desire Kabila, se wa Joseph Kabila. Ni amakuru umwe mu bagize Guverinoma ya RDC yahamirije igitangazamakuru Actualité kuri uyu wa 1 Mutarama 2021, nyuma y’aho muri izi mpera z’umwaka w’2020, Perezida w’ishyirahamwe nyafurika riharanira […]

Alain Numa yavuze uruva gusenya inshuti ye yahuye narwo kubera telefone

Umukozi ushinzwe guhanahana amakuru mu kigo cya MTN-Rwanda, Alain Numa avuga ko ku bwo kutagira telefoni inshuti ye yagiye gusura iwabo, ibisikana nabo bagiye kumusura i Kigali. Mu kiganiro cyagarukaga ku itumanaho kuri KT Radio, Numa yavuze ko ” Inshuti yanjye yamanutse ajya gusura iwabo. Iwabo nabo bari baje i Kigali kumusura. yageze iwabo na […]

Michela Wrong yise igitabo cye amagambo yari yanditse ku muryango Col. Karegeya yiciwemo

Umunyamakuru akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Michela Wrong yanditse igitabo kivuga ku byo yise igitugu mu bihugu byo muri Afurika, acyita amagambo yari yanditse ku muryango w’icyumba cyiciwemo uwayoboye ubutasi bwo hanze y’ u Rwanda, Col. Patrick Karegeya, wishwe mu 2013. Urubuga Publicaffairsbooks dukesha iyi nkuru ruvuga ko Uyu Mwongerezakazi iki gitabo yacyise ” Do not Disturb” […]

Umuhungu wa Museveni yasibye ubutumwa bwose bwibasiraga Bobi Wine

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yasibye ubutumwa bwose yari yanditse mu minsi ibiri yibasira umukandida w’ishyaka rya NUP (National Unity Platform), Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine. Mu butumwa bwa mbere yashyize kuri uru rubuga tariki ya 30 Ukuboza 2020, Gen. Muhoozi yagize ati: “Nihagire umbwirira uyu murumuna wanjye […]

Kayonza: Yagiye gusambanyiriza umukobwa ku babyeyi be arakubitwa bikomeye

Umugabo w’imyaka 40 utuye mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza yaraye akubitiwe iwabo w’umukobwa yari yagiye gusambanya. Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mutarama 2021 ahagana saa sita z’ijoro, bibera mu Mudugudu wa Juru mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza. Umunyamabanga […]

Sudani yigaruriye ubutaka bwari bwigaruriwe n’abahinzi bo muri Ethiopia

Igihugu cya Sudani kuri uyu wa Kane cyatangaje ko ingabo zacyo ari zo zigenzura 100% ubutaka bwose bw’igihugu mu bice byegereye umupaka byari byigaruriwe n’abahinzi bo muri Ethiopia nyuma y’ibyumweru by’imirwano ya hato na hato. Ethiopia ku ruhande rwayo, irashinja Leta ya Sudani kohereza ingabo zayo ku butaka bwayo zikahagaba ibitero. Umwuka mubi ku mupaka […]

Umukandida Norbert Mao yabujijwe kwegera umupaka w’u Rwanda na Uganda

ki.jpg

Umukandida w’ishyaka Democratic Party mu matora ateganyijwe muri uku kwezi muri uyu Uganda, Norbert Mao, kuri uyu wa Kane yabujijwe n’igipolisi kugera ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, aho yateganyaga kwiyamamariza. Norbert Mao wiyamamarizaga mu Karere ka Kisoro kuwa Gatatu ushize, yari afite gahunda yo gukomereza ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda ariko yitambikwa na […]

Amafoto ya ‘Goliyati’ ushinzwe gutekera Perezida wa USA

rush1.png

Sergeant Andre Rush bamwe bita Goliath (Goliyati) ni umutetsi w’inararibonye wubatse umubiri mu buryo butangaje, akaba ari mu itsinda rishinzwe gutekera Umukuru w’Igihugu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yabaye umusirikare mu ngabo za USA kuva mu 1993 kugeza mu myaka ibiri ishize, aho yavangaga aka kazi no guteka mu buryo bw’umwuga, ubwo yakoreraga mu […]

U Bwongereza bwasohotse ku mugaragaro mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi

Gusohoka k’u Bwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (Brexit) kwabaye impamo kuri uyu wa Kane, itariki 31 Ukuboza 2020 saa sita z’ijoro zuzuye, aho iki gihugu cyasohotse ku mugaragaro mu ihuriro rya gasutamo n’isoko rusange ry’u Burayi nyuma y’imyaka hafi kimwe cya kabiri cy’ikinyejana ya gatebe gatoki hagati yacyo n’ibihugu by’ibituranyi. Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, […]

Amateka ya Rusuka ukomokwaho n’Abasuka n’uko yageze mu Rwanda

Rusuka ni we ukomokwaho n’abitwa Abasuka, yageze mu Rwanda aturutse mu Gisaka ari kumwe na se Temahagali ndetse na mushiki we Sasamyaliro. Aha hari ku ngoma ya Mibambwe III Sentabyo, wabaye Umwami w’u Rwanda kuva muri Kamena 1741 kugera muri Gashyantare 1746. Nyuma gato, se yaje gusubira mu Gisaka, maze Rusuka na Sasamyaliro basigara mu […]

Umugore wo muri Tanzania arya ibiro 20 by’ibitaka buri cyumweru

Umugore wo muri Tanzania witwa Edna atangaza ko arya ibiro 20 by’ibitaka buri cyumweru. BBC Swahili yamusanze mu Mujyi wa Dar-Es Salaam avuga ko iri taka aza kurigura mu mujyi nibura rimwe mu cyumweru. Ati ” Iyo ntariye itaka mba numva hari ikibura. Natangiye kurya itaka mfite imyaka hagati ya 6 na 7 ubwo nari […]

Beni: Inyeshyamba za ADF ziravugwaho kwica abasivili 16

Kuri uyu wa Kane, itariki 31 Ukuboza 2020, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hongeye kuba ubwicanyi bukabije bwakorewe abasivili mu birometero nk’icumi uvuye Eringeti, muri Groupement ya Bambuba-Kisiki, muri Teritwari ya Beni, ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Umutwe w’inyeshyamba z’Abagande, bivugwa ko unakorana n’imitwe y’iterabwoba nka Islamic State niwo ushinjwa kuba inyuma y’iki gitero cyahaitanye […]

Ingabo za MINUSCA zabohoje abasirikare ba Centrafrique bari barafashwe bugwate n’inyeshyamba

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), zabohoje abasirikare n’abapolisi 25 ba kiriya gihugu bari barafashwe bugwate n’inyeshyamba z’imitwe ya UPC na FPRC. Mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize ni bwo abo basirikare bari barafashwe na ziriya nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Centrafrique, nyuma y’igitero zagabye ku birindiro […]

Mumbabarire rwose abashinzwe umutekano bishe Zebra Ssenyange – Museveni

Perezida Museveni yasabye imbabazi kubwo kwica uwari umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino w’iteramakofe, Zebra Ssenyange, wiciwe hafi y’iwe mu gace ka Bwaise, mu nkengero za Kampala, yishwe n’abashinzwe umutekano. Museveni yavuze ko Ssenyange yishwe arashwe n’abashinzwe umutekano kubw’impanuka kuwa Gatatu ushize ninjoro. Ati “Nafashe icyemezo cyo gufata ikibazo cye kandi maze kumenya ko ko yishwe n’ushinzwe […]

RDC: Bahati Lukwebo niwe wahawe kuyobora ishingwa ry’ihuriro rishya muri guverinoma

Umunyapolitiki Bahati Lukwebo niwe wagizwe “Informateur” na Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho yashinzwe gukurikirana uko hashingwa ihuriro rishya rya guverinoma nyuma y’iseswa ry’ihuriro ryari ririho riherutse guseswa. Ni iteka rya perezida ryo kuri uyu wa Kane, itariki 31 Ukuboza 2020 ryatambukijwe kuri Radio na televiziyo by’igihugu (RTNC) ryagennye Bahati ngo […]

Umurundikazi wize Kaminuza mu Rwanda yishwe arashwe n’abagizi ba nabi

fb_img_16094865167669434.jpg

Umurundikazi, Ndayiragije Sybella warangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2018, ku wa 30 Ukuboza 2020 yishwe arashwe n’agatsiko k’abagizi ba nabi. Byabaye mu masaa tatu y’ijoro ubwo Sybella na bagenzi be babiri bari mu modoka ya Toyota Probox ifite ‘praque’ nimero K0835A, bavaga mu gace ka Jenda berekeza mu […]

Umuyobozi wa OMS yavuze Ikinyarwanda bitunguranye abwira Kagame

capture-37.png

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Ababimbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yandikiye Perezida Kagame amwifuriza umwaka mushya muhire wa 2021 mu Kinyarwanda, bitari byitezwe ko yaba azi na mwaramutse. Muganga Tedros ni Umuny-Ethiopia wandikiye Kagame kuri Twitter agira ati ” Urakoze cyane murumuna wanjye. Umwaka mushya muhire kuri wewe.” Yasubizaga ubutumwa bwa Kagame bwifuriza […]

Simba ya Kagere Meddie yanikiye amakipe arimo Totenham, Inter na Seville

sss.jpg

Ikipe yo muri Tanzania irimo Umunyarwanda, Kagere Meddie yaje imbere mu makipe yo Ku Isi ari gukurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram, ihigitse akomeye y’ i Bulayi nka Totenham Hostpurs yo mu Bwongereza, Seville FC yo muri Espagne na Inter de Milan yo mu Butaliyani. Iyi mibare yashyizwe hanze na Transfer Marketing ikora ku bintu […]

Hari abayoboke ba ADEPR basaba ko komite yashyizweho na RGB yakurwaho

Abanyamuryango b’itorero ADEPR bavuga ko baharanira imiyoborere n’impinduka nziza bandikiye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) , bamusaba ko komite nyobozi y’inzibacyuho yaryo ruherutse gushyiraho mu buryo bavuga ko “budakurikije amategeko” yakurwaho. Biboneka mu ibaruwa abashumba babiri (Pasteur Karamuka Froduard na Kizibera Philibert) bashyizeho umukono, yanditswe tariki ya 17 Ukuboza 2020, kopi yayo igezwa ku […]

Perezida Kagame yifashishije ifoto y’umwuzukuru we yifuriza incuti n’umuryango we Umwaka Mushya

img_20210101_074055.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifashishije ifoto y’umwuzukuru we yifuriza umuryango we n’incuti ze umwaka Mushya Muhire wa 2021 twinjiyemo. Perezida Kagame yifashishije ifoto y’umwuzukuru we kuri Twitter yagize ati: “Umwaka mushya muhire nshuti mwese n’umuryango wanjye.” Umukuru w’Igihugu mu ijambo risoza umwaka, yanifurije Abanyarwanda umwaka Mushya abizeza ko 2021 izababera nziza kurusha 2020 basoje. […]