Umugore wo muri Tanzania arya ibiro 20 by’ibitaka buri cyumweru

Sangiza iyi nkuru

Umugore wo muri Tanzania witwa Edna atangaza ko arya ibiro 20 by’ibitaka buri cyumweru.

BBC Swahili yamusanze mu Mujyi wa Dar-Es Salaam avuga ko iri taka aza kurigura mu mujyi nibura rimwe mu cyumweru. Ati ” Iyo ntariye itaka mba numva hari ikibura. Natangiye kurya itaka mfite imyaka hagati ya 6 na 7 ubwo nari ntangiye amashuri abanza.”

Nyina ati ” Ubwo yakambakambaga yaryaga ibitaka, akuze akomeza kubikora, niyo wamutumaga ku isoko, yazaga afite ibitaka mu ntoki. ”

Muganga mu Bitaro bya Dar-Es Salaam ushinzwe kurwanya indwara zo munda, Dr. Nyagori Haruna avuga ko kurya ibitaka “Bishobora gutera umuntu indwara zo munda.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *