Hari abayoboke ba ADEPR basaba ko komite yashyizweho na RGB yakurwaho

Sangiza iyi nkuru

Abanyamuryango b’itorero ADEPR bavuga ko baharanira imiyoborere n’impinduka nziza bandikiye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) , bamusaba ko komite nyobozi y’inzibacyuho yaryo ruherutse gushyiraho mu buryo bavuga ko “budakurikije amategeko” yakurwaho.

Biboneka mu ibaruwa abashumba babiri (Pasteur Karamuka Froduard na Kizibera Philibert) bashyizeho umukono, yanditswe tariki ya 17 Ukuboza 2020, kopi yayo igezwa ku Biro by’Umukuru w’Igihugu, kuri Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko (umutwe wa Sena), kuri Minisitiri w’Intebe, kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ku muryango Transparent International Rwanda urwanya ruswa n’akarengane, imenyeshwa umuryango FPR Inkotanyi n’indi miryango yigenga.

Bavuze ko hajya gushyirwaho iyi komite, RGB itabanje kugisha inama inzego z’itorero zirebwa n’iki kibazo. Bati: “Tubandikiye iyi baruwa tubashimira bwa mbere ubushake mwerekanye bwo gushaka gukemura ibibazo byo mu muryango wa ADEPR ariko na none nyakubahwa muyobozi n’ubwo mwashyizeho commute nyobozi iriho ubu, twibajije niba hari itegeko mwaba mwarakurikije…”

Aba bashumba banengera RGB kuba yarashatse gukemura ibibazo bya ADEPR, yirengagije inzego nyinshi yagombaga kubanza kubaza. Bati: “Niba RGB yarashatse gukemura ibibazo by’abanyamuryango bo muri ADEPR bakabakaba miliyoni 3 z’abanyamuryango bayo barimo abayobozi b’imidugudu barenga ibihumbi 4, hakaba abashumba ba za paroisses 450 n’abashumba b’uturere 30, hakaba n’abashumba b’indembo 10. Ese RGB muri aba bayobozi bafite ungana utyo yaba yarabuze abo yagishamo inama yo gukemura ibibazo byo muri iryo torero itaba itekereje ngo ishyireho abo yishakiye?”

Aba bashumba mu izina ry’abanyamuryango baharanira imiyoborere myiza n’impinduka nziza muri ADEPR, bavuze ko bifuza ko bagira uruhare mu mpinduka ziba mu itorero kugira ngo haboneke umwuka mwiza.

Bati: “Icyo dusaba ni uko iyo commute idakurikije amategeko yakurwaho, hakajyaho ikurikije amategeko kandi yumvikanyeho n’abo bireba.”

Nyuma y’ibibazo by’amakimbirane n’imicungire mibi byari bimaze igihe muri ADEPR, RGB yafashe icyemezo cyo gukuraho biro nyobozi n’izindi nzego zose zari zigize iri torero tariki ya 2 Ukwakira 2020, ishyiraho iyi y’inzibacyuho igizwe n’abantu batanu, iyiha amezi 12 yo kuyobora guhera tariki ya 8 Ukwakira 2020, gusa itangaza ko bibaye ngombwa, aya mezi ashobora kwiyongera.

Mu gukuraho biro nyobozi n’izindi nzego, RGB nk’uko yabigaragaje mu itangazo ryayo, yashingiye ku Itegeko No. 72/2018 ryo ku wa 31/08/2018 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere, mu ngingo yaryo ya 16 ibuza imiryango kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda, amahoro n’umutekano, ituze n’ubuzima byabo, umuco mbonezabupfura ndetse n’imyitwarire myiza mu mikorere yayo.

Yashingiye kandi ku isesengura yakoze ryerekana ko amategeko, imikorere n’imicungire y’abakozi n’umutungo bya ADEPR bitanoze ku buryo bitanga igisubizo kirambye ku bibazo bikomeye muri iri torero.

Nyuma yo gushyiraho iyi Komite y’Inzibacyuho, BWIZA yavuganye n’Umuvugizi wa RGB, Ntawukuriryayo Frédéric imubaza icyo uru rwego rwashingiyeho ruyitoranya, agira ati: “Kuba ari abayoboke ba ADEPR, kuba bafite ubuhamya bwiza, ari inyangamugayo no kuba bafite ubushobozi bwo kuzuza inshingano bahawe.”

Iki gitangazamakuru cyamubazije niba RGB ifite ubushobozi bwo kumenya ubuhamya bw’ugomba kuyobora iri torero, agaragaza ko uru rwego rwifashishije abasengeramo muri ADEPR; bitandukanye n’ibyo aba bashumba bashingiyeho mu ibaruwa basaba ko iyi komite y’inzibacyuho ikurwaho. Yagize ati: “Cyane. ADEPR ni itorero rifite abantu, rero kumenya ko umuntu afite ubuhamya bwiza muri iri torero, ntabwo bigoye.”

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. Hari abayoboke ba ADEPR basaba ko komite yashyizweho na RGB yakurwaho
    Urwishe ya nka ruracyahari.RGB yivanga mu bibazo bya ADEPR kubera ko bahora mu matiku yabo.Kuva ADEPR yashingwa muli 1940,yaranzwe n’amatiku n’irondabwoko,ahanini bapfa amafaranga.Tekereza idini yatanze umusanzu wo gushinga Radio RTLM muli 1994.Ikibabaje nuko abayoboke bayo bavuga ko ADEPR baba buzuye umwuka wera.Yezu yavuze ko abakristu nyakuri bazarangwa n’urukundo.

      bangambiki we Genocide ni igikorwa kiri sociale cyakozwe n’abanyarwanda bo mumadin yose yariho icyo gihe
      na ntuza wendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye

    2. Hari abayoboke ba ADEPR basaba ko komite yashyizweho na RGB yakurwaho

  3. Hari abayoboke ba ADEPR basaba ko komite yashyizweho na RGB yakurwaho
    Ikibazo bamwe mu bapasiteri ba ADEPR bafite ni irondakoko washaka ukongeraho irondakarere.Nk’ubu mwari muzi ko nka Region ya KIBUYE n’amaparuwasi yayo Kibuye,Musongati,Mukungu,Kigamba n’izindi..hari igihe zayoborwaga n’umuryango umwe bamwe ari abana abandi ari base?n’ubu uwo muryango ufitemo abatari munsi ya5.Wongeyeho ko hari abapasiteri regionals bahuonze muri94 bagifite influance kubo basize mu gihugu cg se kubo bari bari kumwe mu buhungiro bagarutse bagasubizwa mu mirimo hatabanje gukorwa isesengura ry’uburyo bitaye mbere,mu gihe cya jenoside,na nyuma yayo cyane ko mugihe bari mu buhungiro nabwo bahakoreye ibyaha birimo cyane kugambanira no kwicisha abakirisito bari babashije kwiyoberanya bagahungana nabo.Aba rero mubona batangiye kurwanya amavugurura yimbitse bafite ubwoba ko nihakorwa ubucukumbuzi ku bibazo bituma muri ADEPR hahoramo umwiryane nibyo byose bizamenyekana.Hari n’abari baravanze umutungo w’itorero n’uwabo babona ko odite izabashyira ku karubanda.Abandi nabo ni abagiyemo k”ubwo inda zabo.

  4. Hari abayoboke ba ADEPR basaba ko komite yashyizweho na RGB yakurwaho

  5. Hari abayoboke ba ADEPR basaba ko komite yashyizweho na RGB yakurwaho
    Ariko see aba banditse,ubundi byadogereye baragiyehe kuki ibi bitekerezo bazanye ubu batabizanye mbere yuko bigera muri RGB. None uyu munsi nibwo bake. Inzara ubwo irabishe!!!! Bagende

  6. Hari abayoboke ba ADEPR basaba ko komite yashyizweho na RGB yakurwaho
    Ariko see aba banditse,ubundi byadogereye baragiyehe kuki ibi bitekerezo bazanye ubu batabizanye mbere yuko bigera muri RGB. None uyu munsi nibwo bake. Inzara ubwo irabishe!!!! Bagende

  7. Hari abayoboke ba ADEPR basaba ko komite yashyizweho na RGB yakurwaho
    Ariko Kizibera philbert yabaye past ryali? umuntu asigaye abyuka akihereza title ashaka?? ubundi c arabona yabasha kuyobora ADEPR kandi nawe atabashije kwiyobora, ?? ubundi se ndinde wagutumye kuvugira abakirisitu ba ADEPR ? vuga weruye ko ushaka akazi bakaguhe cg bakakwime ariko wikwigira intumwa yabakirisitu ntawagutumye , ntabwo babangamiwe , niweho ubangamiwe kugiti cyawe. ADEPR ikeneye abantu batari injiji. ngaho uranditse uti:
    “bimenyeshejwe Nyakubahwa perezida wa perezida wa repubrika y’urwanda” kandi uyu muyobozi ntawe tugira murwanda, gusa tugira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
    uti: bimenyeshwejwe Perezida wa sena , hepfo urandika uti bimenyeshwejwe perezida winteko ishingamategeko”. ukuri guhari bwana KIZIBERA Philibert nakugira inama yokubanza kumenya inzego z’ubuyobozi za Leta maze ukabona kurwanira guhagararira abakirisitu ba ADEPR nokuyobora iryo torero.

  8. Hari abayoboke ba ADEPR basaba ko komite yashyizweho na RGB yakurwaho

  9. Hari abayoboke ba ADEPR basaba ko komite yashyizweho na RGB yakurwaho

  10. Hari abayoboke ba ADEPR basaba ko komite yashyizweho na RGB yakurwaho

  11. Hari abayoboke ba ADEPR basaba ko komite yashyizweho na RGB yakurwaho
    Ariko Kizibera philbert yabaye past ryali? umuntu asigaye abyuka akihereza title ashaka?? ubundi c arabona yabasha kuyobora ADEPR kandi nawe atabashije kwiyobora, ?? ubundi se ndinde wagutumye kuvugira abakirisitu ba ADEPR ? vuga weruye ko ushaka akazi bakaguhe cg bakakwime ariko wikwigira intumwa yabakirisitu ntawagutumye , ntabwo babangamiwe , niweho ubangamiwe kugiti cyawe. ADEPR ikeneye abantu batari injiji. ngaho uranditse uti:”bimenyeshejwe Nyakubahwa perezida wa perezida wa repubrika y’urwanda” kandi uyu muyobozi ntawe tugira murwanda, gusa tugira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.uti: bimenyeshwejwe Perezida wa sena , hepfo urandika uti bimenyeshwejwe perezida winteko ishingamategeko”. ukuri guhari bwana KIZIBERA Philibert nakugira inama yokubanza kumenya inzego z’ubuyobozi za Leta maze ukabona kurwanira guhagararira abakirisitu ba ADEPR nokuyobora iryo torero.

  12. Hari abayoboke ba ADEPR basaba ko komite yashyizweho na RGB yakurwaho

  13. Hari abayoboke ba ADEPR basaba ko komite yashyizweho na RGB yakurwaho

  14. Hari abayoboke ba ADEPR basaba ko komite yashyizweho na RGB yakurwaho

  15. Hari abayoboke ba ADEPR basaba ko komite yashyizweho na RGB yakurwaho

  16. Hari abayoboke ba ADEPR basaba ko komite yashyizweho na RGB yakurwaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *