Ikipe yo muri Tanzania irimo Umunyarwanda, Kagere Meddie yaje imbere mu makipe yo Ku Isi ari gukurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram, ihigitse akomeye y’ i Bulayi nka Totenham Hostpurs yo mu Bwongereza, Seville FC yo muri Espagne na Inter de Milan yo mu Butaliyani. Iyi mibare yashyizwe hanze na Transfer Marketing ikora ku bintu bitandukanye ku mupira w’amaguru ku Isi, igaragaza ko konti ya SIMBA FC ariyo ya mbere izamuka cyane ku Isi, aho abayikurikira bagera hafi kuri miliyoni hafi ebyiri bingana na 89% kuri TM. Ubuyobozi bwa SIMBA bukibona aya makuru bwagize buti ” Transfer Marketing itangaza ko SIMBA Sports Club ariyo kipe ifite konti ya Instagram iri kuzamuka ku muvuduko ku Isi. Uyu ni umuryango ukomeye, shyira kure y’abana.” Kuwa 22 Ukwakira 2020, Transfer Marketing yari yatangaje ko Umunya-Tanzania, Bwaba Samatta ari mu b’imbere mu gusurwa muri ibyo bihe by’igura n’igurisha ry’abakinnyi.



