Umunyapolitiki Bahati Lukwebo niwe wagizwe “Informateur” na Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho yashinzwe gukurikirana uko hashingwa ihuriro rishya rya guverinoma nyuma y’iseswa ry’ihuriro ryari ririho riherutse guseswa.
Ni iteka rya perezida ryo kuri uyu wa Kane, itariki 31 Ukuboza 2020 ryatambukijwe kuri Radio na televiziyo by’igihugu (RTNC) ryagennye Bahati ngo akurikirane ibikorwa by’ishingwa ry’ihuriro rishya hagamijwe ishyirwaho rya Minisitiri w’intebe mushya.
Nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga ubutumwa bwe bugomba kumara iminsi 30 ishobora kongerwa inshuro imwe nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa Interview.cd ikomeza ivuga.
Modeste Bahati Lukwebo abarizwa muri Alliance des forces démocratiques du Congo et Alliés (AFDC-A) ndetse yahoze ari umwe mu bagize ihuriro rya FCC ry’uwahoze ari perezida, Joseph Kabila.
Nyuma y’aho Perezida Tshisekedi aseshe ihuriro ryari ku butegetsi yari ahuriyemo na Joseph Kabila, hakurikiyeho ibintu byinshi birimo iseswa ry’inteko ishinga amategeko yari iyobowe na Jeannine Mabunda.
Nihamara kuboneka ubwiganze bushya mu nteko ishinga amategeko, Minisitiri w’Intebe, Sylvestre Ilunga Ilunkamba, nawe uva mu ruhande rwa Kabila, bizaba ngombwa ko nawe ahatirwa kwegura kugirango hashingwe guverinoma nshya.


