Umugabo w’imyaka 40 utuye mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza yaraye akubitiwe iwabo w’umukobwa yari yagiye gusambanya. Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mutarama 2021 ahagana saa sita z’ijoro, bibera mu Mudugudu wa Juru mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yafatiwe muri urwo rugo ahagana saa Sita zijoro ubwo abandi bantu bishimiraga umwaka mushya wa 2021. Yagize ati “Uyu mugabo yagiye gusambanya uyu mukobwa, kuko rero abana n’ababyeyi be ariko akaba mu nzu iri hanze niho yamusanze, basaza be rero bari bamaze iminsi babikeka baramurarira barahamufatira baramukubita, bamukomerekeje mu buryo bukomeye mu mutwe nubwo yahise yoherezwa kwa muganga.” Gitifu yakomeje avuga ko abo basaza b’umukobwa bakomerekeje uyu mugabo bahise baburirwa irengero ariko ngo inzego z’umutekano ziracyabashakisha kugira ngo baryozwe icyaha bakoze. Kuri ubu uyu mugabo w’imyaka 40 asanzwe afite umugore n’abana batatu akaba yajyanwe ku kigo Nderabuzima cya Nyakabungo kuvurwa.

8 Responses
Kayonza: Yagiye gusambanyiriza umukobwa ku babyeyi be arakubitwa bikomeye
Amazimano y’ubunani. Gufuhira mushiki wawe?? Iyo batamukubita bakamufata mubari kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid byari bihagije.bahemutse. iyo babaza mushiki wa bo ibyo bakekaga mbere hose batabanje gutega umukunzi we!.Bahanwe rwose. Ariko na we ingeso ye si yo. Arubatse ntanyurwa. Ngizo ingaruka.

Into bintu bizakora kubantu benshi niyihangane ubunani yabutangiye nabi

Yego sha yihaye akabyizi sinzi nicyo bamuhoye ubundi umukobwa urara munzu yohanze ntakuze kweri

Bavandi burya aho gukubita gitera wakubita ikibimutera bahemukiye mushhiki wabo ikosa ni uguca inyuma uwo mwashakanye uriya mugabo yazanywe. Niriya mukobwa ngo amuhe ka Bonne annee yihangane yarishye akagongo ke