Gusohoka k’u Bwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (Brexit) kwabaye impamo kuri uyu wa Kane, itariki 31 Ukuboza 2020 saa sita z’ijoro zuzuye, aho iki gihugu cyasohotse ku mugaragaro mu ihuriro rya gasutamo n’isoko rusange ry’u Burayi nyuma y’imyaka hafi kimwe cya kabiri cy’ikinyejana ya gatebe gatoki hagati yacyo n’ibihugu by’ibituranyi.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yavuze ko iki ari igihe gishimishije kigiye gufasha u Bwongereza gufunguka, kureba hanze yabwo no kugira ubwisanzure mu bucuruzi mpuzamahanga.
Mu ijambo rye risoza umwaka Boris Johnson yagize ati “Dufite ubwigenge bwacu mu biganza byacu kandi ni ahacu kubyungukiramo.”
Abantu benshi mu Bwongereza no mu Burayi bashishikajwe no gushyira umurongo kuri Brexit, yateje umwuka mubi muri politiki ku mpande zombi kuva u Bwongereza bwatangira urugendo rwo kuva muri E.U mu 2016 nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Bamwe mu Bongereza banejejwe n’icyemezo cya Guverinoma yabo. Maureen Martin, ukomoka mu majyepfo y’uburasirazuba y’u Bwongereza, aho batoye ku bwinshi kuva muri E.U mu 2016, yagize ati “ Bigiye kurushaho kuba byiza.”
Yakomeje agira ati “Dukeneye kwiyobora ubwacu no kuba ba boss bacu ubwacu.”
U Bwongereza, bwari igihugu gikomeye mu by’imari na dipolomasi, ndetse kikaba kimwe mu by’ingenzi bigize NATO, nicyo cya mbere gisohotse muri E.U, yashinzwe hagamijwe kurema ubumwe bw’Abanyaburayi nyuma y’Intambara ya II y’Isi.
E.U ikaba itakaje miliyoni 66 z’abaturage n’ubukungu bubarirwa muri trillion 2,85 z’Amadolari, ariko Brexit nk’uko yagaragaye yatumye havuka impungenge ko hari n’ibindi bihugu bishobora gukurikira u Bwongereza.


