capture-37.png

Umuyobozi wa OMS yavuze Ikinyarwanda bitunguranye abwira Kagame

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Ababimbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yandikiye Perezida Kagame amwifuriza umwaka mushya muhire wa 2021 mu Kinyarwanda, bitari byitezwe ko yaba azi na mwaramutse.

Muganga Tedros ni Umuny-Ethiopia wandikiye Kagame kuri Twitter agira ati ” Urakoze cyane murumuna wanjye. Umwaka mushya muhire kuri wewe.”

Yasubizaga ubutumwa bwa Kagame bwifuriza inshuti zose, umuryango n’abandi bose umwaka mushya mwiza.

Byagaragara ko abatari bake batunguwe, kuko ntibyari bisanzwe bizwi ko hari Ikinyarwanda na busa uyu mugabo biboneka ko ari inshuti ya Kagame, yaba azi.

capture-37.png

Benshi kuri Twitter bashimiye Tedros, batangajwe n’uburyo yavuze Ikinyarwanda kitarimo amakosa menshi.

Umwe witwa Erneste Kwitonda ati ” Ikinyarwanda cyiza Dr Tedros. Wakosora , bavuga kuri wowe.”

Abandi nabo bari batangajwe n’uburyo ijambo Umwaka risa hafi mu ndimi zose za Kibantu (Bantou Languages).

Abatebya nk’uwitwa Mwebe Biden kuri Twitter ati ” Burya Tedros azi ikinyarwanda? Wabona iwabo ari i Nyamata.”

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Umuyobozi wa OMS yavuze Ikinyarwanda bitunguranye abwira Kagame
    I Nyamata? C est vrai? Eh ndatangaye pe. Gusa ni byiza ururimu rwacu ni rwogere ruvugwe muri Africa yacu no hanze

  2. Umuyobozi wa OMS yavuze Ikinyarwanda bitunguranye abwira Kagame
    I Nyamata? C est vrai? Eh ndatangaye pe. Gusa ni byiza ururimu rwacu ni rwogere ruvugwe muri Africa yacu no hanze

  3. Umuyobozi wa OMS yavuze Ikinyarwanda bitunguranye abwira Kagame
    Dr Tedros Ava Nyamata kbx

  4. Umuyobozi wa OMS yavuze Ikinyarwanda bitunguranye abwira Kagame
    Dr Tedros Ava Nyamata kbx

  5. Umuyobozi wa OMS yavuze Ikinyarwanda bitunguranye abwira Kagame
    Yacanze ikinyarwanda n’ikirundi. Aho handitse wewe

  6. Umuyobozi wa OMS yavuze Ikinyarwanda bitunguranye abwira Kagame
    Yacanze ikinyarwanda n’ikirundi. Aho handitse wewe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *