Umukandida w’ishyaka Democratic Party mu matora ateganyijwe muri uku kwezi muri uyu Uganda, Norbert Mao, kuri uyu wa Kane yabujijwe n’igipolisi kugera ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, aho yateganyaga kwiyamamariza.
Norbert Mao wiyamamarizaga mu Karere ka Kisoro kuwa Gatatu ushize, yari afite gahunda yo gukomereza ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda ariko yitambikwa na polisi iyobowe na DPC wa Kabale, Brian Ampaire ku muhanda Kabale-Katuna.
Ubwo yerekezaga mu Mujyi wa Kabale, bamaze nko gukora ibirometero nka bine, Mao n’itsinda rimufasha kwiyamamaza, basanze bariyeri yashinzwe na polisi yahise imutegeka kuva muri ako karere.
Iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga ko habayeho guterana amagambo hagati y’uruhande rwa Mao n’abashinzwe umutekano, ariko birangira yemeye gukomereza muri Rwenzori aba ari ho ajya gukomereza kwiyamamaza.
DPC Ampaire avuga ko Mao yabujijwe kugera ku mupaka wa Gatuna kubera ko ngo atari yemerewe kwiyamamariza muri Kabale kuko aka karere ari kamwe mu turere n’imijyi 13, aho kuhiyamamariza byabaye bihagaritswe kubera ubwiyongere bw’abandura Covid-19.
Ati “Twabonye amakuru yizewe ko Mao yari agiye kwiyamamariza muri Katuna, twagombaga kumuhagarika,”
Avugana n’itangazamakuru, Mao yavuze ko yashakaga kujya muri uyu mujyi wa Katuna wegereye umupaka ngo amenye uko ibintu byifashe muri uyu mujyi wabaye nk’utakibamo abantu (Ghost town) bitewe n’imicungire mibi y’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda.
Yagize ati “ Gufunga umupaka wa Katuna byari ibyago bikomeye. Ubukungu bwa Uganda bwajyaga bwunguka miliyoni 200 z’Amadolari buri mwaka binyuze mu kohereza no gutumiza ariko ubu ni “ghost town”, kandi byagize ingaruka ku bakene n’abakire.”

Umukandida Mao yakomeje avuga ko iki kibazo cyatewe no kwivanga kwa Leta ya Uganda mu bibazo by’ikindi gihugu, yongeraho ko asanga iki kibazo cyakemuka binyuze mu muryango ibihugu byombi bihuriyemo ndetse hakifashishwa umuhuza wizewe kuko ubundi buryo bwananiranye.
Umupaka wa Gatuna wafunzwe n’u Rwanda muri Gashyantare 2019 mu rwego rwo gukumira abaturage barwo bari bakomeje guhurira n’ibibazo muri Uganda bagiye gukorerayo bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.


