Inzego z’umutekano zikorera mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo, zataye muri yombi ibandi rimwe ryitwa Olegue Mutiganda w’imyaka 17 wateye umuturage witwa Aime icyuma agira ngo amwambure. Uyu yafashwe nyuma y’aho we na mugenzi we witwa Iyakaremye wacitse inzego z’umutekano,bateye uyu muturage icyuma, bagatangira gushakishwa. Abaturage babwiye Itangazamakuru ngo ” Ibiyobyabwenge n’amabandi byiganje muri kangace birwanywe mu maguru mashya ubuzima bw’abantu buzahasigara bakanakemanga bamwe mu bayobozi ko baba babirinyuma kuko byafashe intera ikabije.” Barasaba ko uwacitse yafatwa ndetse hakanashakishwa uwitwa Niyomukiza Emile watwaye telefoni ya Karegeya akanakomeretsa ushinzwe umutekano.


