Padiri Nahimana yaba yarapfuye?

Sangiza iyi nkuru

Amakuru yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’Ukuboza 2020, yavugaga urupfu rwa Padiri Thomas Nahimana, uherutse gushyiraho guverinoma ayoboye mu buhungiro, ngo wapfuye azize impanuka y’imodoka kuwa Mbere tariki 28 Ukuboza 2020.

Aya makuru ibinyamakuru bimwe bivuga ko akwiriye gukemangwa cyane ko uwabitangaje yifashishije konti itariyo ya Twitter ya Twagiramungu Faustin wabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda.

BWIZA yateye akajisho kuri koti ya nyayo ya Twagiramungu, bigaragara ko aheruka kugira icyo atangaza yifashishije Twitter kuwa 14 Ukuboza 2020. Ikindi ni uko ubu butumwa butavuga aho iyi mpanuka yaba yarabereye n’icyayiteye.

Nahimana yaba yarabitewe n’ikimwaro?

Mu gihe COVID-19 yari yaratumye abantu baba muri Guma mu rugo, hafungurwa ibikorwa bimwe na bimwe, Nahimana hari abo yumvikanye abika. Yivugiye ko naramuka abeshye, atazongera kumvikana mu ruhame. Birashoboka ko yasanze yaribeshye, bityo ubu akaba yarahisemo kuvuga ko yapfuye.

Kuba ibyo yabwiye abamukurikira bitarabaye byo, biteye ikimwaro, ingingo yatuma ahitamo kuba mu bwihisho mu gihe runaka, akazagaruka ku karubanda afite uko yisegura.

Nta gihamya ko Nahimana yapfuye

Hagendewe ku bimenyerewe ighe abantu nka Nahimana biyita perezida, ntibashyingurwa ngo biyobekane. Iki si cyo cy’ingenzi, icyo kwitwabwaho ni ugutangaza icyo yazize, aho byabereye kandi bigakorwa n’inzego z’ubutegetsi, aho kuba kuri Twitter.

N’ubwo bivugwa gutyo, nta hantu hazwi uyu mugabo yaba yarapfiriye, nta rwego rwo muri guverinoma ye rwigeze rusohora itangazo rumubika, ntarwatangaje igihe azashyingurirwa, aho bizabera, n’uwaba abaye ayoboye inzibacyuho mu gihe hataratorwa undi muyobozi.

Ku rundi ruhande ariko, uretse gushidikanya ku rupfu rwa Nahimana, nta n’uwo bireba urajya ahagaragara abibeshyuza cyangwa ngo abyemeze haba mu bantu ba hafi ye cyanwa ababa muri guverinoma ye yo mu buhungiro.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Padiri Nahimana yaba yarapfuye?
    Ariko ibivugwa ko yapfuye nge reka mbahe amakuru, nikoko yarapfuye ahubwo urwo yapfuye nirwo abantu batasobanukiwe, nge wamwiboneye neza yapfuye ahagaze ntimushidikanye mfite amakuru yukuri, naho ibindi bizamubaho nugushiramo umwuka igihe nikigera, ndetse no gupfa urupfu RWA kabiri natihana ububi bwe.

  2. Padiri Nahimana yaba yarapfuye?
    Ariko ibivugwa ko yapfuye nge reka mbahe amakuru, nikoko yarapfuye ahubwo urwo yapfuye nirwo abantu batasobanukiwe, nge wamwiboneye neza yapfuye ahagaze ntimushidikanye mfite amakuru yukuri, naho ibindi bizamubaho nugushiramo umwuka igihe nikigera, ndetse no gupfa urupfu RWA kabiri natihana ububi bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *