CHAN: Namibia nticyitabiriye irushanwa rya FERWAFA yari kuzahuriramo n’Amavubi

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’Igihugu ya Namibia y’abakina imbere mu gihugu, nticyitabiriye irushanwa rito yari kuzahuriramo n’Ikipe y’igihugu Amavubi mu rwego rwo kwitegura CHAN izabera muri Cameroun.

Namibia yari kuzahurira muri ririya rushanwa rizabera kuri Stade Amahoro n’Amavubi cyo kimwe n’ikipe y’igihugu ya Congo-Brazzaville.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Namibia itacyitabiriye ririya rushanwa kubera ko hari abakinnyi bayo banduye icyorezo cya Virusi ya Corona.

FERWAFA kuri Twitter yayo yagize iti: “Bitewe n’umubare w’abanduye COVID-19 mu kipe ya CHAN ya Namibia, ibikorwa byose by’ikipe binarimo imyiteguro ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun byabaye bihagaritswe. Ku bw’ibyo, Namibia ntabwo izitabira irushanwa rito riteganyijwe kubera i Kigali hagati y’itariki ya 07 n’iya 11 Mutarama 2021.”

Kuba Namibia itakitabiriye ririya rushanwa bisobanuye ko u Rwanda ruzarihuriramo gusa na Congo-Brazzaville itegerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatandatu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *