Rwamagana: Umugore w’abana barindwi w’umu- ADEPR yagiye gusambana ngo abone gatanya

Sangiza iyi nkuru

Umugore usengera muri ADEPR, utuye mu Kagari ka Bwinsanga yafatiwe mu nzu y’umumotari bararanye Kagari ka Ruhimbi nyamara asanzwe afite urugo rwe rurimo imbyaro zirindwi.

Umugabo w’uyu mugore yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yari yamubeshye ko agiye kwirirwa mu masengesho ngo yari afite ibyo ari gusengera. Ngo byageze ku mugoroba aramuhamagara ntiyitaba telefoni atangira gukeka ko yagiye kumuca inyuma kuko ngo hari ibimenyetso bimwe na bimwe yagendaga abona ko ashobora kuba agirana ibihe byiza byo mu gitanda n’umusore utwara moto.

Ati “Umutima wakomeje kumpata kumuhagamagara ku mugoroba akambwira ngo ntibarasoza gusenga, njya ku muhanda aho yacururizaga yari yahasize umwana, nyuma ampamagara mu ijoro arambwira ngo baraye mu masengesho, umutima ukomeza kundya mpamagara abamotari mbabaza ko wa mumotari njya nkeka ko basambana yakoze bambwira ko atakoze umunsi wose ntangira gukeka ko ariho ari.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko byarangiye agiye ku rugo uwo mu motari akodeshaho ahageze abaza umuzamu waho amubwira ko uwo mumotari yararanye n’umugore usa n’ukuzemo ahita amenya ko ari uwe, ngo yahise yitabaza abakora irondo ry’umwuga anamenyesha inzego z’umutekano n’iz’ibanze zirahagera maze mu gitondo barabafata.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, Rushimisha Mark, avuga ko uwo mugore yiyemereye ko yaciye inyuma umugabo we ku bushake kugira ngo abone gatanya yashakaga.

Yagize ati “Mu nyandiko mvugo y’uriya mudamu agaragaza ko yabikoze abigambiriye ngo ashaka imbarutso yo gutandukana n’umugabo kuko yamusabye gatanya arayimwima. Yavuze ko adashaka kongera kubana na we, umugabo arabyanga ngo rero yabikoze yabigambiriye kugira ngo afatwe haboneke imbarutso yo gutandukana.”

Rushimisha yavuze ko uyu mubyeyi atari yaregereye ubuyobozi ngo agaragaze ikibazo afitanye n’umugabo cyanatuma afata umwanzuro wo kumuca inyuma abishaka ngo abone gatanya.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Rwamagana: Umugore w’abana barindwi w’umu- ADEPR yagiye gusambana ngo abone gatanya
    Uyu mugore afite ubujiji bwinshi Kuko n’ubundi guta abana barindwi ukujya kwiyandarika ntibizabura kumugiraho ingaruka.Kandi uwo Mugabo akomeze amwime gatanya ubundi akomeze abe inzererezi namara gufatwa n’uruzerero azabyicuza.ikindi uwo mumotari harya ntategeko rimuhana?

    1. Rwamagana: Umugore w’abana barindwi w’umu- ADEPR yagiye gusambana ngo abone gatanya
      Rirabahana ni igifungo cy’amezi atandatu.

    2. Rwamagana: Umugore w’abana barindwi w’umu- ADEPR yagiye gusambana ngo abone gatanya
      Rirabahana ni igifungo cy’amezi atandatu.

    3. Rwamagana: Umugore w’abana barindwi w’umu- ADEPR yagiye gusambana ngo abone gatanya
      Mubyukuri iyowifuza ibyiza ubona bikeya kandi nabyo bikaza bitinze,ariko iyo ushaka ibibi ubona ibirenze ibyo watekerezaga kandi ukabibona vuba.

    4. Rwamagana: Umugore w’abana barindwi w’umu- ADEPR yagiye gusambana ngo abone gatanya
      Mubyukuri iyowifuza ibyiza ubona bikeya kandi nabyo bikaza bitinze,ariko iyo ushaka ibibi ubona ibirenze ibyo watekerezaga kandi ukabibona vuba.

  2. Rwamagana: Umugore w’abana barindwi w’umu- ADEPR yagiye gusambana ngo abone gatanya
    Uyu mugore afite ubujiji bwinshi Kuko n’ubundi guta abana barindwi ukujya kwiyandarika ntibizabura kumugiraho ingaruka.Kandi uwo Mugabo akomeze amwime gatanya ubundi akomeze abe inzererezi namara gufatwa n’uruzerero azabyicuza.ikindi uwo mumotari harya ntategeko rimuhana?

  3. Rwamagana: Umugore w’abana barindwi w’umu- ADEPR yagiye gusambana ngo abone gatanya
    Uwo mugore yahubutse ariko nibizamuhira

  4. Rwamagana: Umugore w’abana barindwi w’umu- ADEPR yagiye gusambana ngo abone gatanya
    Uwo mugore yahubutse ariko nibizamuhira

  5. Rwamagana: Umugore w’abana barindwi w’umu- ADEPR yagiye gusambana ngo abone gatanya
    itegeko bombi basambanye rirabahana ni igifungo cy’amezi atandatu kuva umwe muribo yarasezeranye Kandi akaba afashwe.

  6. Rwamagana: Umugore w’abana barindwi w’umu- ADEPR yagiye gusambana ngo abone gatanya
    itegeko bombi basambanye rirabahana ni igifungo cy’amezi atandatu kuva umwe muribo yarasezeranye Kandi akaba afashwe.

  7. Rwamagana: Umugore w’abana barindwi w’umu- ADEPR yagiye gusambana ngo abone gatanya
    Mwiriwe! Sinzi impamvu mwanditse ngo”umugore w’umwa ADEPR. Ko yabikoze ku giti cye har’ubwo yatumwe na ADEPR. kuki abandi basambanye mutandikaho aho basengera!

  8. Rwamagana: Umugore w’abana barindwi w’umu- ADEPR yagiye gusambana ngo abone gatanya
    Mwiriwe! Sinzi impamvu mwanditse ngo”umugore w’umwa ADEPR. Ko yabikoze ku giti cye har’ubwo yatumwe na ADEPR. kuki abandi basambanye mutandikaho aho basengera!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *