Igisirikare cya Uganda cyitwa UPDF (Uganda People’s Defense Force) kuva mu 1995 ubwo cyahabwaga iri zina gikomotse ku mutwe w’ingabo NRA (National Resistance Army) wafashe ubutegetsi mu 1986, uyobowe na Gen. Yoweri Museveni.
Kugeza icyo gihe kugeza ubu, UPDF yarubatswe mu buryo bukomeye nk’uko byemezwa na bamwe mu basirikare bakuru, barangajwe imbere n’umuhungu wa Perezida Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, udahwema kuvuga ko uwagerageza gutera Uganda, “yahagirira umunsi mubi” bitewe n’icyizere afitite izi ngabo.
Nk’uko raporo Global Fire Index (GFI) itegurwa na Global Fire Power yasohotse mu 2020 ibyerekana, UPDF iri ku mwanya wa 86 mu bisirikare bikomeye ku Isi, no ku mwanya wa kabiri mu bihugu bigize Umuryango w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ikurikiye igisirikare cya Kenya kiza ku mwanya wa 84 ku Isi.
Ifite abasirikare babarirwa mu 55,000, barimo ababarirwa mu 45,000 bari mu kazi n’abandi 10,000 b’inkeragutabara (Reserve Force) baba mu ngo iwabo, ariko bahora biteguye gutabara aho rukomeye.
GFI ivuga ko UPDF kandi ifite indege z’amoko atandukanye zakwifashisha mu ntambara, iz’ubwikorezi bwerekeranye na gahunda za gisirikare ndetse n’izagenewe imyitozo. Zose hamwe ngo zibarirwa muri 48.
Ifite kandi imodoka yakwifashisha, haba mu bikorwa bisanzwe bya gisirikare no mu bikomeye nk’intambara. Izo zose hamwe zirenga 500.
Hiyongeraho ubwoko bw’imbunda butandukanye, kuva ku ntoya nka pisitoli (pistols), Kalashnikov AK-47,… izishobora gusenya ibikoresha bihambaye nk’ibimodoka n’indege.
UPDF ifite amashami atatu makuru; ingabo zirwanira ku butaka, izirwanira mu kirere n’umutwe w’ingabo zidasanzwe, SFC (Special Force Command).
Ingabo za UPDF ziga kurasa
Izi ni ingabo zari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia
Imwe mu ndege za UPDF zo mu bwoko bwa Sukhoi
ishuri abasirikare bigishirizwaho kurashisha ibifaru
Umusirikare wo muri SFC

Imwe mu mbunda zirasa ibisasu byinshi

Gen. David Muhoozi ni we Mugaba Mukuru wa UPDF

12 Responses
Amwe mu mafoto y’indobanure y’igisirikare cya Uganda
Kuki muterekana amafoto ya RDF? YO se iri ku mwanya wa kangahe mu karere?

Sudan ifite bicye Bashiru ntiyavuyeho ayonamakabyo icyamere nubwitanjye nubushake Bari guhamagara ubutabera

Uganda ifite igisirikare kibereye ijisho

Biriya kubigira no kubirwanisha biratandukanye, ubwo se M23 izo yagiye inyaga FARDC ntizingana na ziriya, bareke ku impressionant nibaze kuri field ubundi abashaka bibonere ibikoresho

Ikibabaje ni uko muri aka karere nta ngabo z’igihugu zihavugwa ahubwo usanga abandika n’abazivuga imyato yewe n’abaziyobora kenshi baziyitirira kandi ubusanzwe zakagombye kwitwa ingabo z’i Gigihugu kuruta kwitwa iz’umuntu kuko agaciro n’ishema byazo byakabaye bigaragarira mu kuba zibonamo ko ari iz’igihugu kuruta ko ari iza afande runaka.Ingaruka zivamo ni uko zikoreshwa amakosa n’abo baba baziyoboye kandi bikitwa ko byakozwe mu nyungu rusange z’igihugu cyangwa ngo kurengera ubusugire bw’igihugu !

Naringizengo harimo nizirasa COVID-19!
Ibindi byose nibisanzwe, niterabwoba gusa ryabanyafurika bashaka gusazira ku butegetsi
Ugasanga bakangisha nabo mu mageneration Yubu ibintu byabagejeje ku butegetsi some 30 years ago! Time itwereka ko strategy yarikwiye guhinduka