ingabo.jpg

Amwe mu mafoto y’indobanure y’igisirikare cya Uganda

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Uganda cyitwa UPDF (Uganda People’s Defense Force) kuva mu 1995 ubwo cyahabwaga iri zina gikomotse ku mutwe w’ingabo NRA (National Resistance Army) wafashe ubutegetsi mu 1986, uyobowe na Gen. Yoweri Museveni.

Kugeza icyo gihe kugeza ubu, UPDF yarubatswe mu buryo bukomeye nk’uko byemezwa na bamwe mu basirikare bakuru, barangajwe imbere n’umuhungu wa Perezida Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, udahwema kuvuga ko uwagerageza gutera Uganda, “yahagirira umunsi mubi” bitewe n’icyizere afitite izi ngabo.

Nk’uko raporo Global Fire Index (GFI) itegurwa na Global Fire Power yasohotse mu 2020 ibyerekana, UPDF iri ku mwanya wa 86 mu bisirikare bikomeye ku Isi, no ku mwanya wa kabiri mu bihugu bigize Umuryango w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ikurikiye igisirikare cya Kenya kiza ku mwanya wa 84 ku Isi.

Ifite abasirikare babarirwa mu 55,000, barimo ababarirwa mu 45,000 bari mu kazi n’abandi 10,000 b’inkeragutabara (Reserve Force) baba mu ngo iwabo, ariko bahora biteguye gutabara aho rukomeye.

GFI ivuga ko UPDF kandi ifite indege z’amoko atandukanye zakwifashisha mu ntambara, iz’ubwikorezi bwerekeranye na gahunda za gisirikare ndetse n’izagenewe imyitozo. Zose hamwe ngo zibarirwa muri 48.

Ifite kandi imodoka yakwifashisha, haba mu bikorwa bisanzwe bya gisirikare no mu bikomeye nk’intambara. Izo zose hamwe zirenga 500.

Hiyongeraho ubwoko bw’imbunda butandukanye, kuva ku ntoya nka pisitoli (pistols), Kalashnikov AK-47,… izishobora gusenya ibikoresha bihambaye nk’ibimodoka n’indege.

UPDF ifite amashami atatu makuru; ingabo zirwanira ku butaka, izirwanira mu kirere n’umutwe w’ingabo zidasanzwe, SFC (Special Force Command).

ingabo.jpgIngabo za UPDF ziga kurasa

amisom.jpg Izi ni ingabo zari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia

somal.jpg

indeg.jpg Imwe mu ndege za UPDF zo mu bwoko bwa Sukhoi

updf1.jpg

updf4.jpg ishuri abasirikare bigishirizwaho kurashisha ibifaru

sfc.jpg Umusirikare wo muri SFC

updf5.jpg

veh.jpg Imwe mu mbunda zirasa ibisasu byinshi

wep2.jpg

wep1.jpg

cdf-david-muhoozi.jpg Gen. David Muhoozi ni we Mugaba Mukuru wa UPDF

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Amwe mu mafoto y’indobanure y’igisirikare cya Uganda
    Kuki muterekana amafoto ya RDF? YO se iri ku mwanya wa kangahe mu karere?

  2. Amwe mu mafoto y’indobanure y’igisirikare cya Uganda
    Kuki muterekana amafoto ya RDF? YO se iri ku mwanya wa kangahe mu karere?

  3. Amwe mu mafoto y’indobanure y’igisirikare cya Uganda
    Sudan ifite bicye Bashiru ntiyavuyeho ayonamakabyo icyamere nubwitanjye nubushake Bari guhamagara ubutabera

  4. Amwe mu mafoto y’indobanure y’igisirikare cya Uganda
    Sudan ifite bicye Bashiru ntiyavuyeho ayonamakabyo icyamere nubwitanjye nubushake Bari guhamagara ubutabera

  5. Amwe mu mafoto y’indobanure y’igisirikare cya Uganda
    Biriya kubigira no kubirwanisha biratandukanye, ubwo se M23 izo yagiye inyaga FARDC ntizingana na ziriya, bareke ku impressionant nibaze kuri field ubundi abashaka bibonere ibikoresho

  6. Amwe mu mafoto y’indobanure y’igisirikare cya Uganda
    Biriya kubigira no kubirwanisha biratandukanye, ubwo se M23 izo yagiye inyaga FARDC ntizingana na ziriya, bareke ku impressionant nibaze kuri field ubundi abashaka bibonere ibikoresho

  7. Amwe mu mafoto y’indobanure y’igisirikare cya Uganda
    Ikibabaje ni uko muri aka karere nta ngabo z’igihugu zihavugwa ahubwo usanga abandika n’abazivuga imyato yewe n’abaziyobora kenshi baziyitirira kandi ubusanzwe zakagombye kwitwa ingabo z’i Gigihugu kuruta kwitwa iz’umuntu kuko agaciro n’ishema byazo byakabaye bigaragarira mu kuba zibonamo ko ari iz’igihugu kuruta ko ari iza afande runaka.Ingaruka zivamo ni uko zikoreshwa amakosa n’abo baba baziyoboye kandi bikitwa ko byakozwe mu nyungu rusange z’igihugu cyangwa ngo kurengera ubusugire bw’igihugu !

  8. Amwe mu mafoto y’indobanure y’igisirikare cya Uganda
    Ikibabaje ni uko muri aka karere nta ngabo z’igihugu zihavugwa ahubwo usanga abandika n’abazivuga imyato yewe n’abaziyobora kenshi baziyitirira kandi ubusanzwe zakagombye kwitwa ingabo z’i Gigihugu kuruta kwitwa iz’umuntu kuko agaciro n’ishema byazo byakabaye bigaragarira mu kuba zibonamo ko ari iz’igihugu kuruta ko ari iza afande runaka.Ingaruka zivamo ni uko zikoreshwa amakosa n’abo baba baziyoboye kandi bikitwa ko byakozwe mu nyungu rusange z’igihugu cyangwa ngo kurengera ubusugire bw’igihugu !

  9. Amwe mu mafoto y’indobanure y’igisirikare cya Uganda
    Naringizengo harimo nizirasa COVID-19!
    Ibindi byose nibisanzwe, niterabwoba gusa ryabanyafurika bashaka gusazira ku butegetsi
    Ugasanga bakangisha nabo mu mageneration Yubu ibintu byabagejeje ku butegetsi some 30 years ago! Time itwereka ko strategy yarikwiye guhinduka

  10. Amwe mu mafoto y’indobanure y’igisirikare cya Uganda
    Naringizengo harimo nizirasa COVID-19!
    Ibindi byose nibisanzwe, niterabwoba gusa ryabanyafurika bashaka gusazira ku butegetsi
    Ugasanga bakangisha nabo mu mageneration Yubu ibintu byabagejeje ku butegetsi some 30 years ago! Time itwereka ko strategy yarikwiye guhinduka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *