Mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu Rwanda, Jan Kenneth Eliasson, umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye yashimye Leta y’u Rwanda yagize uruhare mu guhuza Abanyarwanda ndetse anaboneraho kugaragaza ko jenoside yabaye mu Rwanda ari ikimenyetso cy’ugutsindwa n’uburangare byaranze uyu muryango(ONU).
Ibi yabitangaje nyuma yo gusura urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi,asobanurirwa uburyo jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’uburyo nta kintu na kimwe umuryango w’abibumbye wakoze ngo utabare izo nzirakarengane zishwe.
Uyu muyobozu wemera ko Loni yatereranye u Rwanda ubwo inzirakarengane z’Abatutsi zicwaga, yagize ati:” uku ni ugutsindwa gukomeye k’umuryango w’abibumbye ”.
[ad id=”44145″]
Akomeza avuga ko bikwiye ko imiryango mpuzamahanga ikwiye kujya itabara mu maguru mashya, mu gihe hagaragara ibimenyetso biganisha kuri jenoside ndetse ko binakwiye ko hatakongera kubaho amahano nkaya.
Ati: “(…) tugomba gukora ibishoboka byose ngo ntihazasubire amahano nkaya (jenoside) ”.
Yaboneyeho no gushima Leta y’u Rwanda, ati: “ Mboneyeho n’akanya ko gushimira Abanyarwanda uburyo biyunze nyuma ya jenoside n’uburyo bashyira imbaraga hamwe bateza igihugu cyabo imbere”.
Muri uru ruzinduko rwe rw’akazi, Jan Kenneth Eliasson yanakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro nyuma yo kubonana n’abandi bayobozi batandukanye b’u Rwanda barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete; Minisitiri ushinzwe impunzi n’ibiza, Seraphine Mukantabana,…
[ad id=”44145″]
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


