Ikipe ya AS Kigali ikatishije itike yo kujya mu ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup, nyuma yo gusezerera KCCA yo muri Uganda ibifashijwemo n’igitego cyo hanze.
Iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yari yasuye KCCA mu mukino wabereye kuri Stade ya St Mary iherereye mu gace ka Kitende; ihatsindirwa ibitego 3-1 ariko ikomeza mu ijonjora rya nyuma ibifashijwemo n’igitego cyo hanze.
Igitego cyo kuri penaliti ya Hakizimana Muhadjili yo ku munota wa 50 ni cyo cyafashije AS Kigali gusezerera KCCA.
Ni nyuma y’uko umukino ubanza wakabaye warabereye i Kigali utabaye, kubera ko iriya kipe y’i Kampala yatewe mpaga y’ibitego 2-0, nyuma yo kubura umubare w’abakinnyi bagombaga gukina uriya mukino kubera Covid-19.
Ibitego 3 by’iyi kipe y’i Kampala byose byatsinzwe na rutahizamu Bryan Aheebwa wahaye akazi gakomeye ab’inyuma ba AS Kigali.
Uyu musore wabijije icyuya abasore ba Eric Nshimiyimana mu minota ya nyuma y’umukino, yashoboraga kubonera ikipe ye igitego cya kane ku munota wa 90 ariko umusifuzi yemeza ko yari yaraririye.
Mu minota yakurikiyeho na bwo yabonye ubundi buryo bukomeye, gusa AS Kigali itabarwa cyane n’umuzamu Shamir Bate.


