Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yamaze gutandukana na Sven Vandenbroeck wari umutoza wayo mukuru, nyuma y’umunsi umwe ayifashije kugera mu matsinda ya CAF Champions league.
Ku wa Gatatu tariki ya 06 Mutarama ni bwo uriya mutoza ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi yari yafashije Simba kugera mu matsinda y’Irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, nyuma yo gusezerera FC Platinum yo muri Zimbabwe ku giteranyo cy’ibitego 4-1.
Amakuru y’uko umutoza Sven yamaze gutandukana na Simba yamenyekanye mu ijoro ryakeye, mbere y’uko iriya kipe iyemeza.
Simba SC mu itangazo yasohoye yavuze ko yatandukanye n’umutoza Sven Vandenbroeck ku bwumvikane bw’impande zombi, gusa ntiyasobanura icyatumye badakomezanya.
Iyi kipe yunzemo ko nyuma yo gutandukana n’uriya mutoza “umutoza wungirije Seleman Matola azuzuza inshingano zasizwe na Sven kugeza igihe tuzatangariza uzamusimbura mu gihe cya vuba.”
Ikinyamakuru Mwanaspoti kivuga ko gifite amakuru y’uko uriya mutoza wamaze kuva muri Tanzania agasubira iwabo anyuze muri Ethiopia, nta kibazo yari afitanye n’ubuyobozi bwa Simba ko ahubwo yafashe umwanzuro wo kugenda ku giti cye.
Mbere y’uko umutoza Sven agenda ngo yari yahuye na C.E.O wa Simba, Barbara Gonzalez, mu rwego rwo kumusobanurira icyemezo cye.
Aba bombi nyuma yo kuganira, ngo bageze ku mwanzuro wo gutandukana kubera ko umutoza yavugaga ko yifuza kuba hafi y’umuryango we.
Simba Sports Club yahise itangira urugendo rwo gushaka umutoza mushya uzasimbura Sven, gusa ngo hari na gahunda y’uko abayobozi b’iriya kipe bakomeza kuganiriza uriya mugabo akaba yagaruka ku mirimo ye, bijyanye n’uko nta kibazo kihariye kiri hagati ye n’ubuyobozi.
Sven Vandenbroeck wari umaze muri Simba Sports Club umwaka nyuma yo kuyigeramo asimbuye mwene wabo Patrick Aussems, yayihesheje ibikombe bitatu mu mwaka ushize birimo icya Shampiyona, icy’igihugu n’icya Community Shield.
Asize iyi kipe ku mwanya wa kabiri muri shampiyona n’amanota 35, irushwa amanota icyenda na Yanga Africans ya mbere. Cyakora cyo Simba imaze gukina imikino 15 mu gihe Yanga imaze gukina 18, bigasobanura ko iramutse itsinze ibirarane bitatu ifite yahita inganya amanota 44 na mukeba.


