Ikipe ya APR FC Club guhera kuri uyu wa Gatanu, yamaze kubona abayobozi bashya barangajwe imbere na Maj Gen Muganga Mubarakak wagizwe Perezida wayo.
Afande Muganga byari bimaze igihe bivugwa ko yamaze kugirwa Perezida w’iriya kipe y’Ingabo, yasimbuye Lt Gen Jacques Musemakweli yari amaze igihe yungirije.
Abandi bahawe inshingano muri APR FC barimo Masabo Michel wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, asimbuye Lt Col Sekaramba Sylivestre wagiye mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu.
Inshingano za Visi-Perezida wa APR FC zari zisanganwe Gen Muganga zasigiwe Brig Gen Philemon Bayingana, mu gihe umubitsi wa APR FC yagizwe Lt Col Emmanuel Rutebuka.
Umuhango wo kwemeza abayobozi bashya ba APR FC wabereye ku Kimihurura aho iyi kipe isanzwe ifite ikicaro.


