Umwangavu witwa Niyitegeka Marthe w’imyaka 14, wabarizwaga mu Mudugudu wa Rwabijagi, Akagari ka Gikunzi, Umurenge wa Rusenge, Akarere ka Nyaruguru amaze amezi asaga ane yaraburiwe irengero nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa 26 Kanama 2020 araye mu rugo rw’umuturanyi wabo bafitanye amakimbirane ashingiye ku butaka, ababyeyi be batabizi.
Nyina wa Niyiteka, Niragire Anatolie, avuga ko tariki ya 26 Kanama 2020, bategereje ko umwana ataha bakamubura, baramushakisha bayoberwa aho yaraye. Nyuma y’iminsi ine, ni bwo bamenye ko umunsi abura yari yaraye ku muturanyi wabo witwa Kamariza Bernadette, w’imyaka 67, basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku butaka, nk’uko Niragire abivuga.
Nyina w’uyu mwana waburiwe irengero, Niragire Anatolie
Niragire yagize ati: “Twamenye ko Mukecuru Kamaliza uwo munsi yagujije umwana amafaranga 11,000 Frw. Bigeza nimugoroba atarayamuha, Mukecuru amubwira ko nataha atayafite tumukubita. Amusaba ko amurarana akayamuha bukeye. Dukeka ko yumvishe cyangwa akamushyiramo imyuka mibi agata ubwenge.”
Ababyeyi b’umwana bitabaje inzego zose, zirimo iz’ubuyobozi, umudududu, akagari, umurenge n’iz’ubutabera ariko na n’ubu dukora inkuru umwana ntaraboneka.
BWIZA yavuganye na Mukecuru Kamaliza abanza guhakana ko umwana yaraye iwe, nyuma aza kubyemera ariko yongeraho ko atamubonye n’amaso ye kandi ko nta mafaranga yamugujije. Kamaliza yagize ati: “Nandega ngatsindwa nzahanwe. Hari ikibazo se?”
Kamaliza avuga ko atigeze abona uyu mwana
Umukobwa wa Mukecuru Kamaliza babana mu nzu imwe, witwa Clementine Niyomubyeyi w’imyaka 22, yemera ko umwana bararanye mu rugo iwabo, akazinduka ajya aho bita muri Murori mu Karere ka Huye kurangura intoryi zo gucuruza, ntagaruke. Ngo akeka ko yagiye gukorera amafaranga i Huye.
Abaturanyi babo bavuga ko Mukecuru Kamariza ashobora kuba azi aho umwana aherereye ariko akaba yanga kuhavuga kubera agahimano. Ngo hari igihe abyemera yishongora, ubundi akabihakana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusenge, Speciose Muhimbundu, avuga ko yagejejweho icyo kibazo, agasanga kigomba kujya mu butabera. Yagize ati: “Twumvaga harimo urujijo, tubasaba kujya mu nzego z’ubutabera. Turagira inama ababyeyi kujya bakurikirana umunsi ku wundi abana babo.”
Niyitegeka Marthe yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Runyinya mu Murenge wa Rusenge.


