Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruzasoma urubanza rw’abanyamakuru batanu ba City Radio bayirega kubambura no kubirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko ku itariki 28 Mutarama 2021 nyuma yo kurutangira mu mizi muri iki cyumweru.
Ubwo uru rubanza rwatangiraga mu mizi kuwa kane ushize, itariki 07 Mutarama, umucamanza yabwiye ababurana ko adakeneye amagambo menshi kuko impande zombi ziburana zatanze ibimenyetso kandi agomba kubanza kubisuzuma.
Umunyamategeko Hirary Gumisiriza, uhagarariye City Radio muri uru rubanza, we yatangiye asaba urukiko kutakira iki kirego cy’abanyamakuru barega City Radio, barimo, Oswald Mutuyeyezu uzwi nka Oswakim, Juventine Muragijemariya, Ndahiro Valens Papy, na Rurangwa Gaston uzwi nka Skizzy, ngo kuko uburyo ikirego cyabo cyatanzwemo budasobanutse neza.
Yavuze ko aba banyamakuru batangiye ikirego hamwe nyamara buri wese afite inyungu muri uru rubanza zitandukanye n’izundi.
Ku ruhande rwe, Me Jean Nepomuscene Mugengangabo wunganira aba banyamakuru we avuga ko nubwo ikirego cyatangiwe hamwe buri wese yagaragaje icyo aregera, ariko bose bahuriye ku kuba barirukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bambuwe, asaba ko urubanza rwaburanishwa na cyane ko nta tegeko ribuza gutangira ikirego hamwe.
Me Gumisiriza we avuga ko buri munyamakuru muri aba barega City Radio ari we wiyirukanye nyuma yo kubona ko Radio yabananizaga itakibahemba. Yananiwe gusubiza ikibazo cy’urukiko cyabazaga niba iyi radio hari ibaruwa yanditse isubiza aba banyamakuru bayo nyuma yo kuyandikira bayibwira ko bivanye mu kazi nk’uko abivuga, ariko avuga ko yagiye ibahamagara kuri telephone ngo bavugane bakanga.
Ibi abanyamakuru Oswakim na Muragijemariya babihakanye bivuye inyuma bavuga ko ntabyabayeho. Oswakim, uregera miliyoni 15 wenyine, akaba yabwiye urukiko ko ibimenyetso barushyikirije byivugira ku kirego baregamo City Radio kubambura no kubirukana binyuranyije n’amategeko.
Aba banyamakuru bizeye kuzatsinda uru rubanza bakaba bishyuza bose hamwe agera kuri miliyoni zisaga 30 z’Amanyarwanda . Urubanza ruzasomwa ku itariki ya 28 Mutarama 2021.
Uru rubanza rwari rwabashije gutangira mu mizi nyuma yo gusubikwa inshuro nyinshi kuva mu 2018, aba banyamakuru bakaba barakunze kumvikana bashinja City Radio amananiza no gutuma urubanza rutinda kuburanishwa.
Soma inkuru bisa hano


