kenya1.jpg

Kenya: Umusore yishe batanu barimo bane bo mu muryango we, yigana filimi

Sangiza iyi nkuru

Umusore w’imyaka 22 y’amavuko witwa Lawrence George Njoroge wo mu gace ka Kiambu muri Kenya yemereye Polisi ko yishe abantu 5 barimo 4 bo mu muryango we, yigana uwakinnye muri filimi ‘Killing Eve’ y’uruhererekane yitwa Villanelle.

Mu bo yishe harimo nyina, mubyara we w’imyaka 13, murumuna we w’imyaka 13, se umubyara ndetse n’umukozi wo mu rugo.

Uyu musore yishe aba bantu tariki ya 5 Mutarama 2021, arangije ajya guhisha ibikoresho yifashishije mu gace kitwa Mai Mahiu.

Gusa abapolisi bakora mu ishami ry’ubugenzacyaha baramufashe ndetse yiyemerera ko ari we wabishe, ajya no kubereka aho yahishe ibikoresho yabicishije, ejo ku wa 9 Mutarama 2021.

kenya1.jpg Iyi foto igaragaramo ibikoresho uyu musore yifashishije yica aba bantu bose

kenya2.jpg Byose yari yabihishe mu mwobo

Njoroge asanzwe yiga iby’ikoranabuhanga muri Kaminuza.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kenya: Umusore yishe batanu barimo bane bo mu muryango we, yigana filimi
    Satani arashukana koko.Nkurikije ukuntu ajijutse yaratewe

  2. Kenya: Umusore yishe batanu barimo bane bo mu muryango we, yigana filimi
    Satani arashukana koko.Nkurikije ukuntu ajijutse yaratewe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *