Manchester Utd: Nyuma yo kuvunikisha abakinnyi 8, Van Gaal yatanze abagabo ko atari we wabavunnye

Sangiza iyi nkuru

Umutoza wa Manchester United kugeza ubu utorohewe n’ibihe arimo byo kuba yotswa igitutu n’ubuyobozi bw’ikipe bitewe no kutagaragaza umusaruro ufatika mu irushanwa rya Premier League, ubu noneho hiyongereyeho urutonde rw’abakinnyi 8 bari mu mvune, akaba atanga abagabo avuga ko ibyo atari ikibazo kimuturutseho kandi ko atariwe wabavunnye.
Abakinnyi Luke Shaw, Matteo Darmian, Ashley Young, Marcos Rojo, Phil Jones, Michael Carrick, Antonio Valencia na Bastian Schweinsteiger abo bose niko bazahajwe n’imvune , bikaba byatumye umuholandi Louis Van Gaal abura ibitereko ariko akavuga ko atari ikibazo kimuturutseho bityo ngo ntibamurenganye.
vana
Uyu mutoza utavuga rumwe n’abafana ahanini bisemburwa no gutsindwa kwa hato na hato, ibyo biherutse kugaragara ubwo yatsindwaga na Southampton 1-0 mu cyumweru gishize birangira abafana bamukomereye.
Nk’uko ikinyamakuru Sky sports kibitangaza, Van Gaal yagize ati”murabibona namwe dufite ibibazo by’imvune zugarije abakinnyi 8 bose, ariko ibyo si ikosa ry’umutoza.
Muribuka ko twagize umwanya wa mbere mu gihe kingana n’ukwezi n’igice muri iri rushanwa rya Premier League, gusa kuba twugarijwe n’imvune ni ikibazo gikomeye”.
Mu mikino Manchester United imaze gukina ubu ifite amanota 37 ikaba ihagaze ku mwanya wa 5 ikarushwa amanota 10 na Leicester iri ku mwanya wambere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *