Nyamagabe: Akajagari kadasanzwe mu bizamini by'akazi ka leta

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa kabiri, taliki ya 01 Ugushyingo 2016, Akarere ka Nyamagabe kakoresheje ibizamini by’akazi mu buryo butamenyerewe aho abakora ibizami babyikoresheje nta mugenzuzi uhari, ibi ngo byabahaye amahirwe yo kuganira kuri buri kibazo bibazo n’ibisubizo ndetse banareba kuri interineti ibisubizo byarushaho kuba byiza.
Amakuru bwiza.com ikesha bamwe mu bakoze ibi bizamini bemeza ko ibi bizamini byakozwe mu buryo butamenyerewe aho umwe mu bakozi b’Akarere wagombaga kubakoresha ibi bizamini yamaze urwo kubashakishiriza impampuro zanditseho ibizamini maze agahita yigendera bakikoresha.
[ad id=”44145″]
Uyu utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ikizamini ntabwo cyatanzwe uko gikwiye gutangwa, wakwibaza ukuntu umuntu umwe akoresha ibizamini, yazanaga kimwe akagitanga akajya kuzana ikindi kandi ubwo agasiga babandi bari gukora bareba kuri interineti, abandi barimo kwiganirira,”
Aba bavuga ko umukozi w’akarere yazanye ikizamini kimwe akagiha itsinda ry’abantu hanyuma agasubira kuzana ikindi bitewe n’uko ibizamini byakorwaga byari ku myanya itandukanye yarangiza akamara igihe kirenga isaha ataragaruka kandi abahawe ikizamini cya mbere bari kugikora.
Undi wahaye bwiza.com amakuru yagize ati “ Njye nsazwe ndi umwarimu, uko byakozwe siko abarimu dusanzwe tubigenza, sinzi wenda niko ibizamini by’akazi ka leta bigenda kuko njye byari ubwa mbere nkoze ikizamini, gusa byagaragaye ko nta total attention ( ubwitonzi buhagije ) yari irimo, byasaga nkaho ikizamini ari icyo mu matsinda (en groupe)”
Imyanya yakazi yapiganirwaga mu bizamini harimo iy’abashinzwe itarambere ry’imibereho myiza n’ubukungu mu tugali (SEDO), ubuforomo n’ububyaza, ubucungamutungo bw’ibitaro n’ibigo nderabuzima, abashinzwe itangwa ry’amasoko ku bitaro bya Kaduha, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abandi.
[ad id=”44145″]
Ku itangazo ry’akazi hari hariho ko ibizamini bigomba gutangira saa tatu, gusa nk’uko ababikoze babitangaza ngo hari ababihawe saa cyenda ku buryo bamwe batashye saa kumi n’ebyiri.
Nkunzi Celestin ushinzwe ubuyobozi n’abakozi mu karere ka Nyamagabe yahakannye aya makuru y’uko ibi bizamini byaba byarakozwe mu buryo budakurikije amategeko, uyu yavuze ko ubwe ari we wagenzuraga ibi bizamini akemeza ko byakozwe mu buryo bunyuze mu mucyo,
Nkunzi yagize ati “ibizamini ninjye wabigenzuraga byose, Ibyo bavuga ntabwo ari ukuri kuko twakoresheje icyumba kinini cy’ikigo tunakoresha ibyumba by’amashuri, twifashishije ibyumba 7 na sale ya 8 kandi abagenzuzi bari 10, babiri badufashaga gukurikirana umutekano wo hanze”
Uyu muyobozi yemera ko ikererwa ry’ibizamini ryabayeho, ati “ikererwa ry’ibizamini ryo ryabayeho hari bamwe batinze gukora ariko ntabwo ari bose ni imyanya yihariye, impamvu ni uko byateguwe uwo munsi mu gitondo kandi n’abari basabye akazi kuri iyo myanya bari abantu benshi cyane.”
[ad id=”44145″]
Nkunzi Celestin yahakanye amakuru avuga ko ibizamini byakorewe mu matsinda ya rusange no kuri interineti yemeza ko hari hari abashinzwe kubigenzura bagera ku icumi, uyu kandi yanatangaje ko ahubwo hari n’umwe mubakoraga ibizamini wafashwe abaza kuri interineti bituma bose basabwa kuzishyira ku ruhande.
Ibizamini by’akazi mu mirimo ya leta mu nzego z’ibanze ubusanzwe bitangwa kandi bikagenzurwa na RALGA nk’ikigo cya leta, Nkunzi yavuze ko ibizamini by’akazi byakorewe muri Nyamagabe akarerekari kabiherewe uburenganzira n’iki kigo kuko ngo kuri ubu hari amabwiriza mashya cyashyizeho yemerera uturere kwirwariza mu itangwa ry’imirimo ya leta imwe n’imwe.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *