Ikibazo cy’abasirikare b’u Burundi bari muri Somalia cyateranyije abadepite

Sangiza iyi nkuru

Inteko Ishingamategeko y’u Burundi, kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Ugushyingo 2016, nibwo yateranye yatumiye bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’umutekano biga uburyo abasirikare b’u Burundi bakurwa mu bihugu bagiyemo mu butumwa bw’amahoro.
Muri iyo nteko rusange hari hatumiye, Minisitiri w’ingabo, Emmanuel Ntahomvukiye na Minisitiri w’umutekano ari we, Guillaume Bunyoni.
[ad id=”44145″]
Aba bayobozi bombi bakaba batumweho ngo basubize ibibazo ku bijyanye n’aba basirikare n’abapolisi b’u Burundi boherejwe kugarura amahoro mu bindi bihugu.
Inteko ngo ikaba yifuza kumenya neza niba aba basirikare n’abapolisi bazakomeza akazi hanze mu gihe hari byinshi bibavugwaho harino n’ibijyanye n’imishahara yabo imaze amezi 9 idatangwa.
Pascal Nyabenda, Perezida w’Inteko Nshingamategeko avuga ko bibaye byiza aba basirikare n’abapolisi baguma mu butumwa boherejwemo mu gihe cyagenwe, mu gihe abandi badepite bavuga ko byaba byiza bakuweyo bakagaruka mu gihugu.
Iyi nama ibaye mu gihe hari amakuru yavugaga ko Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ushobora kwirukana abasirikare b’u Burundi bari muri Somali ndetse ukanasesa amasezerano wari ufitanye n’igihugu cy’u Burundi.
Ikindi kandi ni uko AU yanze kwakira abasirikare bagera ku 1400 bagombaga kujya gusimbura bagenzi babo muri Somalia, bagombaga kugenda mu kwezi gushize ariko kugeza nubu bakaba bagitegereje.
[ad id=”44145″][ad id=”44145″]
Kugeza magingo aya abasirikare b’u Burundi baracyategereje mu gihe bagenzi babo bo muri Ouganda, Kenya, hamwe na Djibouti bohererejwe ababasimbura, none ab’u Burundi bategereje batazi umunsi n’itariki.
AU kandi iherutse gutangaza ko iteganya kuzajya ihemba abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro mu bindi bihugu imishahara yabo itabanje kunyuzwa muri Guverinoma y’u Burundi, ibi u Burundi bukaba ntacyo bwari bwabitangazaho mu gihe bitangazwa ko hari amafaranga Leta yabanzaga kubakata mbere yo kubahemba.
Abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi kandi bagiye basaba ko aba basirikare n’abapolisi bari hanze y’igihugu bagarurwa bakarinda abaturage bahohoterwa kuva muri Mata umwaka ushize, aka wa mugani w’ikinyarwanda ugira uti:”Ijya kurisha ihera ku rugo”.
Bakaba baragayaga uburyo Leta yifata ikohereza abashinzwe umutekano hanze ngo bagiye kugarura amahoro y’abandi kandi n’uw’Abarundi udahari, bamwe bicwa abandi bava mu byabo bagahunga, ubu abarenga ibihumbi 250 barahunze.
[ad id=”44145″]
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *