Nta mugore ukwiriye kuyobora igihugu- Perezida Duterte

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Phillipine, Rodrigo Roa Duterte uzwi nka Digong na Rody avuga ko nta mugore ukwiriye guhabwa umwanya wa perezida bitewe n’amarangamutima bagira.

Yatangaje ibi ubwo yagarukaga ku bikekwa ko umukobwa we, Sara Duterte-Carpio, w’imyaka 42 ashobora kuzamusimbura, amakuru yahakanye. Ni mu muhango wo gufungura umuhanda munini kuwa Kane w’iki cyumweru. Ni inkuru yagarutsweho na Washington Post na CNN.

Duterte uzwiho kuvuga amagambo agakangaranya benshi, ati ” Umukobwa wanjye ntabwo aziyamamaza. Nabwiye Inday ngo ntaziyamamaze. Mugirira impuhwe ko yaba ari kunyura mu byo ndi guhura nabyo ubu. Ibi si iby’abagore. Amarangamutima y’abagabo atandukanye n’aya bagore.”

Sara Duterte-Carpio, yabwiye REUTERS ko iyi ngingo yayivuganyeho na Se, Duterte.

Duterte aravuga ibi mu gihe Phillipine ayoboye yigeze kugira abagore babiri b’abagore; Gloria Macapagal Arroyo and Corazon Aquino.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *