Hari igihugu kimwe cyo mu karere cyohereje abo kudobya amatora, nzi abo bahaye amafaranga n’uwayatanze-Museveni

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni avuga ko hari igihugu cyo mu karere Uganda iherereyemo cyagerageje kohereza abantu ngo badobye amatora ndetse ngo cyoherereje amafaranga abantu azi.

Mu ijambo yagejeje ku baturage kuwa Gatandatu nyuma yo gutsindira manda ya Gatandatu aho yari mu rugo rwe rwo mu cyaro ruri Rwakitura, yavuze ko ari gukurikirana iby’iki kibazo yifashishije inzego z’ubutasi nk’uko NTV yabitangaje.

Yagize ati ” Maze igihe nkoresheje ubutasi nkurikirana imigambi y’abantu bamwe. Nihagira ushaka kurogoya amahoro yacu, tuzahangana na we bya nyabyo. Muri aya matora, hari igihugu kimwe mu karere cyagiye cyohereza abantu bo kudobya amatora. Sinzabajenjekera.”

Museveni ariko ntiyavuze mu izina icyo gihugu gusa akomeza avuga ngo ” Mu bijya mbere nta na kimwe ntazi. Nzi abatanze amafaranga n’abo bayahaye.”

Mu gihe amatora yari ataraba, Museveni yakunze kuvuga ko hari abantu bo hanze barajwe ishinga no guhungabanya umutekano mu bihe by’amatora. Mu bagaragaye harimo abanyaburayi (ibimenyetso birahari) bashakaga gufasha Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine.

Museveni kuba avuga ko ari igihugu cyo mu karere, iki gihugu cyashakirwa mu bigize akarere k’ibiyaga bigari cyangwa umuryango wa Afurika y’iburasirazuba. Mu karere k’ibiyaga bigari harimo: Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Burundi, n’u Rwanda. Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba harimo: Burundi, Rwanda, Tanzania, Sudani y’Epfo na Kenya.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Hari igihugu kimwe cyo mu karere cyohereje abo kudobya amatora, nzi abo bahaye amafaranga n’uwayatanze-Museveni
    Ubanza ariko intasi zawe na nubu zikigusobanyiriza. Umunyamerika se we murapfa iki? Bayasopanya se ngo bigende gute? Ngo ureke gutsinda? Ngo areke kuba se? Urage ubeshya ikindi icyo kiranyagisha. Ese ubwo ni bura ibimenyetso simusiga muzarigitirahe? Ese binjiye mureba he? Kuki mutabakumiriye ngo mu babuze kuza gusabota. Wamenyi baringa? Mbega urwango!!!! Harya ngo urashaka kuzavaho ungana na MUGABE.Khadafi yarakubeshye, ngo nta mu révolutionaire ugira mandat nawe urabyemera. Naba nawe yasize mu gihugu cye na mutindi urimo. Yagiye nk’intwari. Ariko ngo agakambye ugatega iminsi. Nzabandora n’umwana w’umunyarwanda.

  2. Hari igihugu kimwe cyo mu karere cyohereje abo kudobya amatora, nzi abo bahaye amafaranga n’uwayatanze-Museveni
    Ubanza ariko intasi zawe na nubu zikigusobanyiriza. Umunyamerika se we murapfa iki? Bayasopanya se ngo bigende gute? Ngo ureke gutsinda? Ngo areke kuba se? Urage ubeshya ikindi icyo kiranyagisha. Ese ubwo ni bura ibimenyetso simusiga muzarigitirahe? Ese binjiye mureba he? Kuki mutabakumiriye ngo mu babuze kuza gusabota. Wamenyi baringa? Mbega urwango!!!! Harya ngo urashaka kuzavaho ungana na MUGABE.Khadafi yarakubeshye, ngo nta mu révolutionaire ugira mandat nawe urabyemera. Naba nawe yasize mu gihugu cye na mutindi urimo. Yagiye nk’intwari. Ariko ngo agakambye ugatega iminsi. Nzabandora n’umwana w’umunyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *