Ibihugu bitandukanye byo mu Burengerazuba bw’Isi birimo na Leta zunze ubumwe za Amerika, byokeje igitutu leta y’u Burusiya buyisaba kurekura byihuse Alexei Navalny usanzwe atavuga rumwe na Perezida Vladimir Putin.
Navalny yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere akigera ku kibuga cy’indege cya Sheremetyevo i Moscow, nyuma yo kuhagera avuye i Berlin mu Budage aho yari amaze igihe yivuriza amarozi yari agiye kumwivugana.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubudage, Heiko Maas, yamaganye itabwa muri yombi ry’uriya munyapolitiki avuga ko “bitumvikana na gato kuba abategetsi b’Uburusiya bwataye muri yombi Navalny”, asaba ko ahita arekurwa.
Minisitiri Maas yunzemo ko Nalvany “Yafatanye umutimanama we icyemezo cyo gusubira mu Burusiya, kubera ko abubona nk’urugo rwe bwite ndetse n’urwa Politiki.”
Incuti ya hafi y’uriya munya-Politiki yavuze ko kuri ubu afungiye mu mujyi wa Khimki uri mu birometero bike uvuye i Moscow, ndetse akaba yatangiye kwemererwa kubonana n’abunganizi be mu mategeko.
Uretse Ubudage, ibihugu nka Leta zunze ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Canada ndetse n’Umujyanama wihariye wa Perezida Joe Biden; bose basabye ko Navalny ahita arekurwa ndetse bimwe mu bihugu bibwira Uburusiya ko bushobora gufatirwa ibihano.
Umuyobozi w’Inama ya EU, Charles Michel yavuze ko ifungwa rya Navalny ritemewe, mu gihe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa yavuze ko ririya tabwa muri yombi “rirahangayikishije cyane.”
Umuryango Mpuzamahanga wa Amnesty International uharanira Uburenganzira bwa Muntu wo wavuze ko Navalny yabaye imfungwa y’umutimanama we.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Uburusiya binyuze mu muvugizi wayo, Maria Zakharova, yasubije ibihugu byasabye ko Alexei Navalny yarekurwa kubaha amategeko mpuzamahanga, yungamo ati: “Mwite ku bibazo byugarije ibihugu byanyu, nta bwoba dufite.”
Muri Kanama ni bwo Navalny yaguye muri koma, abamuri hafi bavuga ko yarogewe mu cyayi ku kibuga cy’indege ubwo yari agiye kwerekeza i Moscow, bikaba ngombwa ko indege ihagarara mu nzira igeze i Omsk kugira ngo yitabweho.
Abaganga nyuma bemeje ko uyu mugabo atarozwe nk’uko byavugwaga, ko ahubwo yari arwaye indwara iterwa no kugira isukari nke mu maraso.



2 Responses
Muhangayikishwe n’ibibazo biri iwanyu_u Burusiya bubwira ibihugu birimo Amerika
Ntabwoba bafite,bite kubibazo byabo, bafite ubushobozi ni babukoreshe
Muhangayikishwe n’ibibazo biri iwanyu_u Burusiya bubwira ibihugu birimo Amerika
Ntabwoba bafite,bite kubibazo byabo, bafite ubushobozi ni babukoreshe