Byibuze abantu 8 bishwe abandi basaga 100 barakomereka kuri uyu wa Gatanu nyuma y’iturika rihambaye ryabereye hanze y’ibiro by’igipolisi mu mujyi wa Diyarbakir wo mu gihugu cya Turkiya nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko uku guturika kwabaye nyuma y’amasaha macye hafunzwe abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi.
[ad id=”44145″]
Televiziyo zerekanye amashusho y’abantu basohoka mu nzu buzuye imikungugu n’ibimene by’ibirahuri by’inzu byari byashwanyutse nyuma yo guturika kumvikanye mu birometero byinshi uvuye aho kwabereye.
Ibiro bya Guverineri wa Diyarbakir bikaba bishinja iki gikorwa ishyaka ry’abakurude ritavuga rumwe n’ubutegetsi rizwi nka PKK, bikavuga ko guturika kwatewe n’igisasu cyari giteze mu modoka yari yaparitswe hafi y’ibiro by’igipolisi. Abayobozi bakaba bavuga ko mu bapfuye harimo abapolisi n’abasivili.
[ad id=”44145″]
Igipolisi cyari cyazindutse gita muri yombi abayobozi babiri; Selahattin Demirtas na Figen Yuksekdag bayobora Kurdish People’s Democratic Party (HDP) bashinjwa gushyigikira iri shyaka PKK ritemewe n’amategeko y’iki gihugu.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com





