Turkiya: Guturika guhambaye hanze y’ibiro bya polisi kwahitanye byibuze 8 abasaga 100 barakomereka

Sangiza iyi nkuru

Byibuze abantu 8 bishwe abandi basaga 100 barakomereka kuri uyu wa Gatanu nyuma y’iturika rihambaye ryabereye hanze y’ibiro by’igipolisi mu mujyi wa Diyarbakir wo mu gihugu cya Turkiya nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko uku guturika kwabaye nyuma y’amasaha macye hafunzwe abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Residents react after a blast in Diyarbakir, Turkey, November 4, 2016. Ihlas News Agency via REUTERS ATTENTION EDITORS - THIS PICTURE WAS PROVIDED BY A THIRD PARTY. FOR EDITORIAL -- USE ONLY. NO RESALES. NO ARCHIVE. TURKEY OUT. NO COMMERCIAL OR EDITORIAL SALES IN TURKEY.

[ad id=”44145″]

Televiziyo zerekanye amashusho y’abantu basohoka mu nzu buzuye imikungugu n’ibimene by’ibirahuri by’inzu byari byashwanyutse nyuma yo guturika kumvikanye mu birometero byinshi uvuye aho kwabereye.

36256646_303

Ibiro bya Guverineri wa Diyarbakir bikaba bishinja iki gikorwa ishyaka ry’abakurude ritavuga rumwe n’ubutegetsi rizwi nka PKK, bikavuga ko guturika kwatewe n’igisasu cyari giteze mu modoka yari yaparitswe hafi y’ibiro by’igipolisi. Abayobozi bakaba bavuga ko mu bapfuye harimo abapolisi n’abasivili.

[ad id=”44145″]

turkey-kurds-unrest_f7afbaf2-a26b-11e6-93ed-ab826829dd0b

Igipolisi cyari cyazindutse gita muri yombi abayobozi babiri; Selahattin Demirtas na Figen Yuksekdag bayobora Kurdish People’s Democratic Party (HDP) bashinjwa gushyigikira iri shyaka PKK ritemewe n’amategeko y’iki gihugu.

K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *